Korali Amazing Grace Academy yashimiye Imana ku bikorwa byayo by’agatangaza
1 min read

Korali Amazing Grace Academy yashimiye Imana ku bikorwa byayo by’agatangaza

Ibinyujije mu ndirimbo yayo nshya “Imana Ihimbarizwe Ibikorwa Yakoze” korali “Amazing Grace Academy” yamaze gusohora indirimbo nshya, ishimangira urukundo n’ubugingo Yesu yatugejejeho aducungura.

Amazing Grace Academy yasohoye indirimbo nshya yise “Imana Ihimbarizwe Ibikorwa Yakoze”, igaragaza uburyo Imana yatugejejeho agakiza binyuze ku mwana wayo Yesu Kristo. Iyi ndirimbo ishimangira ko ibikorwa by’Imana bikwiye gushimwa n’abantu bo ku isi ndetse n’abari mu ijuru, kandi ko urukundo rwayo rutagereranywa.

Ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa 23 Ukuboza 2025, ikaba ikomeje kurebwa n’abatari bacye.

Indirimbo igaragaza ko Yesu yaducunguje amaraso ye, aducira icyanzu kugira ngo dukire ibyaha byacu kandi dusubire mu bumwe n’Imana. Ivuga ko ibikorwa by’Imana bidusaba kumushima buri gihe no kumwereka ko tumwiyumvamo, kandi ko ibyo yadukoreye ari iby’agaciro gakomeye.

“Dushime nyirumugisha, abo mu isi tumushime n’abo mu ijuru bashime Data umwana, Umwuka Wera.”

Ishimangira ko gushima Imana ari igikorwa cy’ingenzi mu buzima bwa buri wese, yaba uwo mu isi cyangwa mu ijuru.

Iyi ndirimbo kandi igaragaza ko gushima Imana bitari ugusubiramo amagambo gusa, ahubwo ari no kubaho mu buryo bwiza, kwirinda icyaha, no guharanira kuba abantu beza mu buzima bwa buri munsi. Ubutumwa buyikubiyemo si ubw abagize iri tsinda gusa, ahubwo buri wese akangurirwa kubwumva no gukomeza guha agaciro ibyo Imana yamukoreye.

Usibye iyi ndirimbo yabo nshya, ii korali ifite izindi ndirimbo zirimo: Yesu yaratsinze, Muranye Umwami, Nitugera mu Ijuru n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *