Korale Abasaruzi yibukije ijoro ry’inkuru y’ivuka rya Yesu n’ubutumwa bw’agakiza
Ishingiye ku Ijambo ry’Imana dusanga muri Luka 2: 8_20, Korale Abasaruzi yatanze impano ya Noheri mu ndirimbo nshya igaruka ku byabereye i Betelehemu, igasobanura ivuka rya Yesu nk’inkuru y’umucyo, ibyishimo n’agakiza k’abantu bose
Mu gihe isi n’Abanyarwanda bizihiza Umunsi Mukuru w’Ivuka rya Yesu, korale Abasaruzi yo mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi rya Nyamirambo i Kigali yashyize hanze indirimbo yitwa “Rya Joro”, igaruka ku ijoro rikomeye mu mateka y’isi ubwo Yesu Kristo yavukaga.
Iyi ndirimbo yagiye hnze ku wa 24 umwana Yesu rye ari buvuke, ishingiye ku ijambo ry’Imana riri muri Luka 2:8–20, aho Bibiliya isobanura uko intumwa z’Imana zamenyesheje abungeri ivuka ry’Umukiza, bikazana umunezero ukomeye ku isi no mu ijuru.
Mu magambo yayo, “Rya Joro” igaragaza neza ishusho y’ijoro ridasanzwe, aho Mariya na Yozefu bari bari maso bareba umwana wari umaze kuvuka.
Nk’uko indirimbo ibivuga iti: “Rya joro ryahanuwe ry’umwana uryamye, Mariya na Yozefu basamye, bari maso bareba akana…kaje kava mu ijuru.” Korale Abasaruzi yibutsa abakristu ko ivuka rya Yesu ritari inkuru isanzwe, ahubwo ari igikorwa cy’Imana cyaturutse mu ijuru kigashyikira isi.
“Rya Joro” si indirimbo yo kwibuka amateka gusa, ahubwo ni ubutumwa bw’umucyo n’agakiza. Abasaruzi baririmba ko ivuka rya Yesu ryatumye umucyo n’ukuri biturukira ku bantu bose.
Bagira bati: “Rya joro ryahanuwe umucyo we n’ukuri twese w’aratumurukiye, ubu kubera ibyaha byacu kuko Yesu yavutse.” Ibi bihura n’inyigisho ya Bibiliya ivuga ko Yesu yaje gukiza abantu ibyaha byabo, no kubazana mu mucyo w’Imana.
Korale Abasaruzi ni korali ikorera mu Itorero rya SDA rya Nyamirambo, ikaba igamije kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo ziryoshye. Nk’uko bo ubwabo babyivuga, biyumvamo umuhamagaro w’ivugabutumwa, bakavuga bati “Twahamagawe ku murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, turavuga tuti Yego Mwami, twohereze aho ushaka hose.”
Uretse “Rya Joro”, iyi korali ifite n’izindi ndirimbo zirimo Ndi umunyantege nke, Turashaka kwigira mu Ijuru, na Amabara, zose zihuriza ku nsanganyamatsiko y’agakiza, kwiringira Imana no gushaka ubugingo buhoraho.
“Rya Joro” ni indirimbo ihuza Bibiliya, amateka y’ivuka rya Yesu n’ubuzima bw’umukristu wo muri iki gihe. Ni ubutumwa bwibutsa abantu bose ko ivuka rya Kristo ryazanye umunezero, umucyo n’agakiza.
