Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 26 Ukuboza
Turi ku wa 26 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 360 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi itanu ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi wahariwe gufungura impano za Noheri ku baba baraye bazihawe.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1945: Ifaranga ry’u Bufaransa ryataye agaciro ku rugero rwa 66 %.
1985: Dian Fossey, Umunyamerika wabaye mu Rwanda igihe kinini yita ku ngagi muri Pariki y’Ibirunga aho yitwaga Nyiramacibiri, yiciwe mu Rwanda.
2004: Muri Aziya y’Amajyepfo, (…)
Turi ku wa 26 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 360 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi itanu ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi wahariwe gufungura impano za Noheri ku baba baraye bazihawe.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya irizihiza Mutagatifu Stephen na Mutagatifu Dionysius

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1945: Ifaranga ry’u Bufaransa ryataye agaciro ku rugero rwa 66 %.
1985: Dian Fossey, Umunyamerika wabaye mu Rwanda igihe kinini yita ku ngagi muri Pariki y’Ibirunga aho yitwaga Nyiramacibiri, yiciwe mu Rwanda.

2004: Muri Aziya y’Amajyepfo, Umutingito ukomeye wahitanye abarenga ibihumbi 220 mu bihugu 14 byo kuri uwo mugabane.
Mu muziki
1976: Itsinda rya The Sex Pistols ryafashe amajwi y’indirimbo yarikoroje bitewe n’uko bayitiriye iy’Ubwami bw’Abongereza “ God Save the Queen” mu gihe umwamikazi Elizabeth II yari mu bihe byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 50.

Abavutse
1928: Martin Cooper, Umunyamerika wahanze telefoni ngendanwa.

1990: Aaron Ramsey, umunya-Wales wamenyekanye mu Ikipe y’Umupira w’Amaguru y’icyo gihugu, Arsenal mu Bwongereza na Juventus mu Butaliyani.

Abapfuye
2006: Gerald Ford, wabaye Perezida wa 38 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2014: Leo Tindemans wabaye Minisitiri w’Intebe wa 43 w’u Bubiligi.