Mu ikipe ya Etincelles FC  bikomeje kudogera!
1 min read

Mu ikipe ya Etincelles FC bikomeje kudogera!

Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwafashe icyemezo cyo gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga z’abafana b’iyi kipe kubihagarika by’agateganyo, nyuma yo gusanga hari ibikorwa bitemewe bikomeje kuzigaragaramo birimo gutukana, gusebanya no gutesha agaciro abayobozi b’iyi kipe.

Ibi bije nyuma y’umukino wabaye ku itariki ya 20 Ukuboza 2025, aho Etincelles FC yatsinzwe na Police FC igitego 1-0.

Ni umukino wabereye mu karere ka Rubavu, utararyoheye abakunzi ba Etincelles FC, by’umwihariko kubera uko ikipe yabo yitwaye muri rusange. Nubwo umukino utari woroshye ku mpande zombi, gutsindwa kw’iyi kipe byakomeje gutera umujinya abafana bamwe.

Nyuma y’umukino, abafana benshi bahise basaba Perezida w’iyi kipe, Ndagijimana Enock, kwegura ku buyobozi. N’igihe yari amaze kwinjira mu modoka, amagambo yamunengaga yakomeje kumvikana, maze ibi bikomereza no ku mbuga nkoranyambaga z’abafana, aho bamwe batinye no kumutuka no gusebya ubuyobozi buriho.

Amakuru yizewe ava muri Etincelles FC avuga ko hari abantu batishimiye ubuyobozi bushya bwashyizweho, bikekwa ko ari bo bari inyuma yo gukurura aya makimbirane no gushishikariza abafana gukora ibi bikorwa bitemewe.

Ku wa Kane tariki ya 25 Ukuboza 2025, ubuyobozi bwa Etincelles FC bwashyize ahagaragara ibaruwa isaba ko izo mbuga nkoranyambaga z’abafana zihagarikwa, hagamijwe gukumira imvugo zibiba urwango n’ibinyuranyije n’amategeko y’u Rwanda.

Ubuyobozi bwemeje ko iki kibazo cyamaze no kumenyeshwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu karere ka Rubavu, bityo ababa babigizemo uruhare bashobora gukurikiranwa n’amategeko.

Ku rundi ruhande, Etincelles FC ikomeje kugorwa muri Shampiyona y’u Rwanda, aho iri ku mwanya wa 18 n’amanota 10.

Iyi kipe imaze gutsinda ibitego 10, itsindwa 16, bikayisigira umwenda w’ibitego 6, ibintu bikomeje gutera impungenge abakunzi bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *