Mu butumwa bwa Noheri, Abepiskopi Gatolika bibukije Leta ko hari Kiliziya zujuje ibisabwa zikomeje gufungwa
2 mins read

Mu butumwa bwa Noheri, Abepiskopi Gatolika bibukije Leta ko hari Kiliziya zujuje ibisabwa zikomeje gufungwa

Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu butumwa bwa Noheri basabye Leta y’u Rwanda gukora ibishoboka byose kugira ngo Kiliziya zujuje ibisabwa zifungurwe, mu gihe Perezida wa Repubulika Paul Kagame we akomeza kugaragaza ko adashyigikiye ifungurwa ry’insengero, avuga ko atabona akamaro kazo mu mibereho y’igihugu.

Mu ibaruwa ikubiyemo ubutumwa bwa Noheri Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bashyizeho umukono ku wa 19 Ukuboza 2025, basabye ko ubu butumwa bwajya mu mwanya w’inyigisho mu Misa ya Noheri ku mugoroba wo ku wa 24 Ukuboza 2025 mu gihugu hose. Muri bwo, bagaragaje ko bifatanyije n’abakristu bari mu kababaro ko kutabasha guhurira hamwe ngo basenge kubera ifungwa rya zimwe muri Kiliziya.

Bagize bati mu gihe cyo kwizihiza Noheri barazirikana cyane abakristu badashobora guhurira hamwe ngo batange igitambo cya Misa kibazanira ubugingo bw’Imana, bitewe n’uko Kiliziya zabo zifunze.

Abepiskopi bongeye gusaba Leta n’izindi nzego bireba gukora ibishoboka byose Kiliziya zujuje ibisabwa zigafungurwa, abana b’Imana bakabona aho basengera.

Bakomeje bavuga ko isengesho ari ryo rigaburira roho z’abemera, bashishikariza abakristu gusenga mu kuri no gukundana nta buryarya, kugira ngo babone imbaraga zo kubera Kristu abahamya muri ibi bihe. Banashishikarije isengesho mu ngo, mu miryango remezo no mu matsinda y’abakristu, bibutsa ubutumwa bwa Nyina wa Jambo i Kibeho busaba abakristu gusengera Kiliziya kuko hari amakuba ayitegereje.

Abepiskopi basabye kandi abakristu gukomeza gusabira Kiliziya bakoresheje isengesho riri mu gitabo cy’umukristu, basabira abagize umubiri wa Kristu gukomera mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo. Mu gusoza ubutumwa bwabo, babaragije Bikira Mariya Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho.

Nubwo Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bakomeje gusaba ko Kiliziya zujuje ibisabwa zafungurwa, Perezida wa Repubulika Paul Kagame we yagaragaje ko adashyigikiye ifungurwa ry’insengero, ndetse avuga ko n’izisigaye zakabaye zarafunzwe. Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 27 Ugushyingo 2025.

Perezida Kagame yavuze ko atabona ikibazo cy’insengero nk’icyakabaye gihabwa umwanya munini, avuga ko atabona icyo zimariye igihugu. Abajijwe impamvu insengero zujuje ibisabwa zitafungurwa kandi abakristu barazitanzeho amafaranga menshi, yasubije ko iyo biba ari we nta rusengero na rumwe yari gufungura. Yongeyeho ko mu ntambara n’ingaruka zireba kubaho kw’ibihugu, insengero nta ruhare zibigiramo, anavuga ko zimwe zuzuyemo amabandi.

Yanavuze ko insengero ari ikintu cyazanywe n’abakoloni, abifata nk’ukurindagira, asaba Abanyarwanda kwita ku buhinzi n’ubworozi, anongeraho ko uwifuza gusenga yabikorera no kuri telefone.

Ku bijyanye n’uko hari insengero zimaze gufungurwa abazisengeramo bakiyongera, Perezida Kagame yavuze ko aho ziri, nihongera kuboneka impamvu, zizafungwa abantu bagasengera mu ngo zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *