
Menya byishi bitangaje ku mateka y’Ibitare bya Mashyiga.
Ibitare bya Mashyiga biherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Kamonyi,
Umurenge wa Karama, Akagari ka Bitare, Umudugudu wa Kokobe. Ni agace
kahoze kitwa Gishubi (Rukoma).Ni ibitare byinshi binogeye ijisho, bimwe
biteretse hejuru y’ibindi nk’ibiri ku mashyiga, ari na ho hakomotse iyo nyito
ngo ni Ibitare bya Mashyiga.
Mashyiga si umuntu! Bahita kwa Mashyiga kubera ko ari ibitare
bishyigikiranye, bimwe biri hejuru y’ibindi, bimeze nk’inkono bateretse hejuru
y’amashyiga.Ni ibitare kamere ariko biriho bimwe mu bimenyesho
bishushanyije nk’igisoro bitirira Umwami Ruganzu II Ndori. Hagati muri ibi
bitare kandi harimo ubuvumo.
Ibi bitare ni byo byatwikiweho abagore babiri b’Umwami Yuhi III Mazimpaka,
Kiranga na Cyihunde. Aba bagore bombi baravukanaga, bakaba abakobwa ba
Kagoro w’Umucyaba. Icyaha cyakozwe n’aba bagore bombi cyatumye Umwami
Mazimpaka asiga aciye iteka ko nta n’umwe mu bamukomokaho wemerewe
gushaka mu Bacyaba.
Mu gutangira, umwami w’u Burundi Ntare III Kivimira yateye u Bugesera icyo
gihe bwategekwaga na Nsoro III Nyabarega. Nyuma y’icyo gitero umwami w’u
Bugesera yahungiye mu Rwanda, ibwami bamuha icumbi i Jenda na
Kabugondo. Igihe yari aha i Jenda na Kabugondo, Nsoro III Nyabarega yifuje
guhura na Mazimpaka ngo yihere amaso uburanga ntagereranywa bw’uwo
mwami bwari bwarahogoje benshi bukanamugira ikirangirire muri aka
karere.
Nibwo rero yegereye Kiranga na Cyihunde agira ngo bamufashe muri
uwo mugambi. Aba bagore bahishe Nsoro mu nzu, noneho rimwe abona
Umwami Yuhi III Mazimpaka. Inkuru yaje kugera ibwami, Mazimpaka ategeka
ko aba bombi batangwa bakicwa.
Nibwo abo bagore bombi bafashwe,
batwikirwa kuri ibi bitare bya Mashyiga, naho Nsoro we ategekwa guhita ava
ku butaka bw’u Rwanda, ahungira mu Ndorwa.
Mu birebana n’ubworozi, i Mashyiga hahoze hagishishirizwa umutwe w’inka
zitwa Imirama wari warashinzwe na Yuhi IV Gahindiro; na nyuma hakomeje
kuragirwa amatungo dore ko mu nkengero z’ibyo bitare hari umukenke
mwinshi. Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 hari urupango
rw’inka aho zateraniraga zigiye gukingirwa.
Mu bihe bya vuba, mu Bitare bya Mashyiga hahoze isoko riremwa
n’abaturutse impande zose z’Igihugu: mu Bugoyi haturukaga itabi, mu
Kinyaga bakazana amasuka, n’utundi turere tugaturukamo ibyo twari
dukungahayeho. Barabadikaga ari byo kugurana ibicuruzwa, ibiturutse
ahandi bikaguranwa cyane cyane amavuta y’inka kuko yahabonekaga ari
menshi.
Isoko ryo mu Bitare bya Mashyiga ryaje kwimurirwa mu
Gacurabwenge, nko ku birometero bitatu uvuye aho ryahoze.
Guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 2010 hari abanyamadini bamwe na bamwe
batangiye kujya baza kuhasengera baturutse mu mpande zitandukanye
z’Igihugu, bakemeza ko baheretswe n’Imana, ikababwira ko kuhasengera
bibazanira ibyiza.
Ku gasozi kariho ibi bitare kuri ubu hari umunara w’itumanaho. Ibi bitare biri
ku murambararo wa metero zigera kuri 700; kuva aho bitangirira kugera mu
gahinga hari nka metero 100. Kuhasura, iyo uturutse ku Kamonyi ku
muhanda mugari aho Papa Yohani Pawulo II yashyize ibimenyetso igihe cy’uruzinduko rwe mu Rwanda mu wa 1990, harimo intera ya kirometero
ndwi.
Iyo uturuka i Kigali ukatira mu kuboko kw’iburyo, werekeza ahahoze
ibiro by’Akarere ka Kamonyi, cyangwa ku ivuriro rya Remera Rukoma, ugafata
umuhanda ibumoso werekeza ku biro by’Umurenge wa Kayenzi biri ahahoze
hubatse Komini ya Kayenzi.
Agasozi ka Mashyiga gakikijwe n’ahandi hantu ndangamurage nk’Igishubi cya
Muganza, Ishyamba cyimeza ry’Urukaragata, imisozi miremire ya Cubi na
Marenga ihanamiye Bakokwe na Nyabarongo, Ikiryamo cy’Inzovu, Ibiti bitanu,
Ijuru rya Kamonyi, n’ahandi.