Burya ngo Meddy urusengero rwa Apôtre Gitwaza rwamubereye inzira yamwinjije mu muziki wa Gospel
3 mins read

Burya ngo Meddy urusengero rwa Apôtre Gitwaza rwamubereye inzira yamwinjije mu muziki wa Gospel

Meddy yabitangaje mu ijoro ryo ku wa 6 Nyakanga 2025, ubwo yaririmbaga mu birori by’amasengesho byiswe USRCA Prayer Breakfast, byahuje Abanyarwanda n’inshuti zabo bari mu mahanga, bikaba byasozaga ibirori bya Rwanda Convention USA byabereye i Dallas, Texas.

Uyu muramyi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy yavuze ko kuva yahitamo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana atari impinduka yaje nk’igitangaza cyangwa impamvu zishingiye ku buzima busanzwe, ahubwo ari icyemezo cyatangiye gushinga imizi akiri umwana, aho yakurikiye Imana akiri muri Zion Temple Celebration Center, itorero riyobowe na Apôtre Dr. Paul Gitwaza.

Meddy yatangiye yicisha bugufi, ashimira Imana ku bwo kongera kumufasha guhamya Kristo mu ruhame, mu gitaramo cyitabiriwe n’imbaga y’abantu, harimo abayobozi bakomeye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana.

Uyu muramyi wakoze amateka mu muziki w’u Rwanda aho ari we ufite indirimbo yarebwe kurusha izindi zose [Slowly imaze kurebwa inshuro miliyini 118], yavuze ko icyo benshi babonye nk’igitangaza ari igice kimwe cy’urugendo rwatangiye kera, ndetse ashimira uyu mugabo cyane kuba yaramwakiriye muri Zion Temple agakuriramo aho buri kintu cyahinduye ubuzima bwe avuga ko ariho cyatangiriye.

Ibi yabivuze agaragaza ko imbaraga z’amasengesho n’imyigishirize yakuriyemo, zamuremyemo umuco wo gukunda Imana n’umurongo wo kuyikorera, n’ubwo byamufashe igihe kugira ngo asohoke mu muziki w’isi asubire ku gakiza kavugwa n’indirimbo za Gospel. Dore ko mbere yo kuba icyamamare mu ndirimbo z’urukundo nka Slowly, Nasara, My Vow, n’izindi, yari asanzwe akora indirimbo zihimbaza Imana. Yahishuye ko imwe mu ndirimbo ze nshya yise ‘Ungirire Ubuntu’ yayanditse akiri mu mashuri yisumbuye.

Meddy, wari kumwe n’itsinda ry’abaririmbyi basanzwe bamufasha ubwo yaririmbaga iyo ndirimbo mu buryo bwa Live abantu benshi bakarira, barambura ibiganza, bamwe barapfukama, abandi bararirimba bifatanyije na we mu mwuka umwe w’amasengesho, avuga ko yanyuze abari aho mu ndirimbo zitandukanye zifite amagambo y’ihumure n’ihishurirwa, harimo izari izamenyekanye mbere n’izindi nshya zirimo ubutumwa bukomeye bwa Gikristo.

Yaririmbye indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo Ungirire Ubuntu, Ntacyo Nzaba, Holy Spirit, Niyo Ndirimbo (yakoranye na Adrien Misigaro), Arampagije Yesu, Reka Tugutambire Mana, Uri Imana Mana, Uwo Mwami Ari mu Mutima, Sinzava Aho Uri (ya Kingdom of God Ministry), n’izindi. Byongeye kandi buri ndirimbo yayiherekezaga n’ubutumwa bugufi bugaragaza aho Imana yamukuye n’uko ikomeje kumukoresha.

Yasoje igitaramo aganiriza abitabiriye, ababwira ko ibi ari ibihe bidasanzwe ku buzima bwe ndetse ko yiteguye gukomeza umurimo wo kwamamaza izina rya Yesu binyuze mu muziki, ndetse yakoze iki gitaramo mu gihe ari kwitegura gusubukura uruhererekane rw’ibitaramo bizabera muri Canada, aho azarushaho kwegera abakunzi be no gukomeza kubahumuriza binyuze mu bihangano bye.

Kuva Meddy yatangira urugendo rushya mu muziki wa Gospel, amagambo ye n’uburyo aririmbamo bikomeje gutanga icyizere ko agiye kuba umwe mu bahanzi nyarwanda bagiye guhindura ubuzima bwa benshi, atari mu Rwanda gusa, ahubwo no ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *