Special Evangelical week:Korali Bethlehem ADEPR Gisenyi Irakataje mu Gusoza Umwaka mu mashimwe n’Ivugabutumwa hamwe na Alex Dusabe
3 mins read

Special Evangelical week:Korali Bethlehem ADEPR Gisenyi Irakataje mu Gusoza Umwaka mu mashimwe n’Ivugabutumwa hamwe na Alex Dusabe

Bethlehem Choir, korali ikunzwe mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana, ikorera umurimo wayo mw’Itorero ADEPR Gisenyi riherereye mu Mujyi wa Rubavu. Iyi korali izwi cyane mu gihugu kubera ubuhanga mu ndirimbo nziza, ijwi rihimbaza, ndetse n’umuziki uteguwe mu buryo bw’umwihariko mu njyana ya Gospel.

Imyaka myinshi imaze mu murimo wo kuramya no guhimbaza yayigize imwe mu makorali y’icyitegererezo mw’itorero rya ADEPR no mu muziki w’ivugabutumwa mu Rwanda.Mu mwaka wa 2025, Bethlehem Choir yakomeje kwagura umurimo wayo binyuze mu bitaramo n’ingendo z’ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ku matariki ya 29–30 Werurwe 2025, yatumiwe mu giterane cy’iminsi ibiri mw’Itorero rya ADEPR Gatenga, kikaba cyarabaye umwanya wo guhembura imitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel. mu kwezi kwa Kanama 2025, iyi korali yayoboye umwanya wo kuramya mu materaniro yabereye muri ADEPR Nyarugenge, bikomeza kugaragaza ubudasa mu murimo wayo.

Ubutumwa bw’Amashimwe Bugeze Kure: Bethlehem Choir Igiye Gusoza 2025 mu Guhimbaza Imana

Bethlehem Choir ifite umuzingo munini w’indirimbo zubaka ubugingo, zirimo izakunzwe cyane ndetse n’izisohotse vuba. Muri zo harimo “Imbaraga mu Maraso ya Yesu” yasohotse muri Nyakanga 2025, “Birashoboka,” “Hari Ibanga ku Abakijijwe,” “Nabahinduriye,” “Buri Kintu n’Igihe Cyacyo,” ndetse na “Dukundane,” indirimbo ishimangira urukundo n’ubumwe mu bakijijwe.

Izi ndirimbo zose zagiye zakirwa neza ku mbuga z’ivugabutumwa, by’umwihariko kuri YouTube ya BETHLEHEM CHOIR ADEPR GISENYI.Muri iki gihe cyo gusoza umwaka, Bethlehem Choir yateguje igiterane gikomeye cyiswe “Special Bethlehem Evangelical Week – 10th Edition,” kizaba ku matariki 29–30 Ukuboza 2025, kuva 15:00 kugeza 20:00, kikabera muri ADEPR Gisenyi. Iki giterane kizitabirwa n’abandi bashumba n’abaramyi barimo Pastor Uwambaje Emmanuel, Alex Dusabe, ndetse na Pastor Uwimana J. Claude.

Ni umwanya udasanzwe wo gusangira Ijambo ry’Imana, kuramya no guhimbaza, no kwakira umwaka mushya mu mashimwe.Umuramyi Alex Dusabe, umwe mu baririmbyi bakomeye ba Gospel mu Rwanda, na we azitabira iki gitaramo, akomereza ku mateka akomeye y’imyaka irenga 25 amaze mu murimo wo guhimbaza Imana.

Bethlehem Choir ADEPR Gisenyi Igiye Gukora Igitaramo cya 10 “Special Evangelical Week” mu Mpera z’Umwaka wa 2025

Yatangiye urugendo rwe rw’umuziki mu 2000, asohora indirimbo ye ya mbere “Mfite Umukunzi,” inzugi z’umurimo zikaba zarahise zikinguka. ubwitange byamugize ijwi ryubashywe mu itorero rya ADEPR no mu muziki wa Gospel mu Rwanda.Mu 2025, Alex Dusabe yakoze igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 25 y’umuziki wa Gospel, cyiswe “Umuyoboro,” cyabereye muri Camp Kigali ku itariki ya 14 Ukuboza 2025.

Muri uyu mwaka kandi, mu gikorwa cyo kumurika album ye nshya, habonetse inkunga y’amafaranga arenga miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda, yaturutse ku bahanzi bakomeye barimo Israel Mbonyi, The Ben n’abandi, mu birori byabaye muri Nzeri 2025.

Uyu muramyi kandi azwi mu bikorwa by’ubugiraneza n’ubuyobozi, dore ko mu 2023 yatangije East African Gospel Festival igamije gukoresha umuziki mu kurwanya ibiyobyabwenge no gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.Alex Dusabe afite indirimbo zamenyekanye cyane mu gihugu.

Imyaka 25 ya Alex Dusabe ndetse na Edition ya 10 ya Bethlehem Choir: Ihuriro ry’Amateka mu Murimo wa Gospel

zirimo “Njyana i Gologota,” “Umuyoboro,” “Ninde Wamvuguruza,” “Amavuta y’Igiciro” yasohotse mu 2025, ndetse na “Kuki Turira,” indirimbo yuje amarangamutima ishimangira ko Imana iba hafi mu bihe by’amarira. Ubufatanye bwe na Bethlehem Choir mu ivugabutumwa no mu bitaramo, ni ikimenyetso cy’uko umurimo wa Gospel mu Rwanda ukomeje gukura mu bumwe,no mu guhembura imitima ya benshi.

Bethlehem choir ADEPR Gisenyi iba yuzuye ibihe byiza no mu materaniro asanzwe

Alex Dusabe na Bethlehem Choir bageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye
Mu bihe bitandukanye Imana yakoresheje Bethlehem choir iby’ubutwari mu bitaramo bisoza umwaka

Ibihe bidasanzwe byo gutaramira Imana muri ADEPR Gisenyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *