Golgotha_Indirimbo y’umuhanzi ukizamuka Didier Isingizwe ishimangira ubutumwa bw’urukundo n’agakiza
1 min read

Golgotha_Indirimbo y’umuhanzi ukizamuka Didier Isingizwe ishimangira ubutumwa bw’urukundo n’agakiza

Indirimbo nshya y’umuramyi ukizamuka “Didier Isingizwe” yibutsa abizera akamaro k’umusaraba mu mateka ya gikristo

Umuhanzi uri mu bakizamuka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Didier Isingizwe, yashyize hanze indirimbo nshya yise Golgotha, igamije kwibutsa abantu urukundo n’imbabazi by’Imana byagaragariye ku rupfu rwa Yesu Kristo. Iyi ndirimbo yibanda ku busobanuro bukomeye bw’umusaraba nk’isoko y’agakiza ku bemera Kristu.

Golgotha ifite umwanya wihariye mu mateka ya gikristo kuko ari ho babambiraga abambuzi n’abagome, ariko kuhabambwa kwa Yesu Kristo hagahinduka intangiriro y’agakiza ku bantu benshi. Isingizwe asobanura ko guhitamo iri zina byaturutse ku gushaka kwibutsa abizera uruhare rukomeye uwo musozi wagize mu mugambi w’Imana wo gucungura ikiremwamuntu.

Mu kiganiro na Gospel today, Didier Isingizwe yagize ati: “Golgotha ni ahantu hihariye mu mateka ya gikristo kuko ari ho babambiraga abambuzi n’abagome, ariko kuhabambwa kwa Yesu Kristo byahahinduye isoko y’agakiza ku bantu benshi, na njye ndimo.”

Aha agaragaza ko iyi ndirimbo ifite ishingiro ku buzima bwe bwite n’ukuntu yakiriye imbabazi z’Imana.

Yongeyeho ko indirimbo Golgotha yayikoze agamije kwibutsa uwizera Kristu ko yababariwe, kandi ko imbabazi yahawe zavuye mu kumenwa kw’amaraso y’Umukiza Yesu Kristo. Avuga ko ubu butumwa bugamije gufasha abizera guhora bibuka urukundo rw’Imana rwabagejeje ku gakiza no kubasaba kubaho bahamya izo mbabazi.

Uyu muhanzi utangiye kwandika izina mu ruhando rw’umuziki Nyarwanda wo kuramya no guhimaza Imana akomeje gutanga umusanzu we kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kure.

Uretse indirimbo Golgotha, Isingizwe Didier afite indi mishinga itandukanye irimo uwo yise Open Spirit Worship Session, ahuriramo n’abandi baririmbyi bagafatanya kuramya no guhimbaza Imana. Yanatangaje ko ari gutegura izindi ndirimbo nshya ndetse na album, byose bikazagezwa ku bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu minsi iri imbere.

Reba indirimbo “Golgotha”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *