Aline Uwera yasohoye indirimbo nshya “Ongera wivuge Mana” ishingiye ku isengesho n’ubuhamya bw’ukwizera
Mu gihe abakunzi b’indirimbo zo kuramya bakomeje kwizihiza ibyishimo bya Noheri, Uwera Aline yongeye gukora mu nganzo maze asohora indirimbo “Ongera Wivuge Mana.” Indirimbo yaturutse ku burwayi bukomeye bwakize binyuze mu isengesho, igashimangira kwizera Imana igikorwa n’imbaraga za Mwuka Wera
Umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Uwera uzwi nka Zahabu y’Uwiteka yongeye gushimisha abakunzi be asohora indirimbo nshya yise “Ongera wivuge Mana”, indirimbo ifite umwihariko wo kuba yaravutse nk’isengesho rishingiye ku nkuru mpamo y’ubuhamya bwo kwizera gukiza kw’Imana.
Mu magambo y’indirimbo “Ongera wivuge Mana”, Aline Uwera agaragaza kwizera kudashidikanywaho, avuga ko guhamagara Imana bidusaba imihango ikomeye, kuko iyo tuyihamagaye iratwitaba. Amajwi n’amagambo by’iyi ndirimbo byibutsa abumva ko Imana ari Uwera ukiranuka, kandi ko kwiyerekana kwayo bituma ukwizera kw’abantu kurushaho gukomera.
Aline Uwera ni umwe mu bahanzi bagize uruhare mu kuzana impinduka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Mu gihe gito cyane, amaze gusohora indirimbo ebyiri, aho “Ongera wivuge Mana” ikurikiye “Wicogora” yasohotse mu byumweru bibiri gusa bishize, bigaragaza umwete n’umuvuduko mu murimo we w’ivugabutumwa.
Uyu muramyi abarizwa i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba asengera mu itorero rya ADEPR Nyamata. Si mushya mu muziki wo kuramya, kuko yanyuze mu makorali atandukanye arimo Faradja Choir ya ADEPR Kimihurura.
Kugeza ubu, Aline Uwera amaze gukora indirimbo ebyiri zirimo “Wicogora” na “Ongera wivuge Mana”, zombi zikaba zikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Reba indirimbo nshya “Ongera Wivuge Mana
