Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 28 Ukuboza
Turi ku wa 28 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 362 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 3 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1964: Havutse Inyumba Aloisea wagize uruhare, mu isry’y’Umuryango FPR-Inkotanyi, mu gukusanya inkunga by’umwihariko anazwiho kuba ari we waguze mu Budage impuzankano izwi nka “Mukotanyi” yambarwaga n’Ingabo za RPA ubwo zari mu rugamba rwo kubohora igihugu.
1917: Abagore mu Bwongereza bahawe uburenganzira bwo gutora.
1962: (…)
Turi ku wa 28 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 362 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 3 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza mutagatifu Innocents

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1964: Havutse Inyumba Aloisea wagize uruhare, mu ishingwa ry’Umuryango FPR-Inkotanyi, mu gukusanya inkunga by’umwihariko anazwiho kuba ari we waguze mu Budage impuzankano izwi nka “Mukotanyi” yambarwaga n’Ingabo za RPA ubwo zari mu rugamba rwo kubohora igihugu.

1917: Abagore mu Bwongereza bahawe uburenganzira bwo gutora.
1962: Ingabo za Loni zarwanye n’abigarambyaga bari i Katanga muri Zaïre.
1993: Batayo ya gatatu y’ingabo za RPA (abasirikare 600) yageze i Kigali muri CND, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha, aho aba basirikare bari bafite inshingano yo kurinda abanyapolitiki ba FPR-Inkotanyi bari bategereje ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
1997: Mu gihe icyorezo cy’ibicurane by’ibiguruka cyahitanaga abantu bane muri Hong Kong, muri iki gihugu hishwe inkoko zisaga miliyoni n’ibihumbi 300.
2008: Hassan Ngeze wagize uruhare mu ishingwa rya Radiyo RTLM yasakaje amacakubiri mu Banyarwanda ikanabashishikariza gukora Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yoherejwe gukorera igifungo cy’imyaka 35 muri Mali nyuma yo gukatirwa.

Abavutse
1917: Ellis Clarke wabaye perezida wa mbere wa Trinidad-et-Tobago.

1924: Milton Obote wahoze ari Perezida wa Uganda.

Abapfuye
1947: Victor-Emmanuel III wabaye Umwami w’u Butaliyani.
2017: Rose Marie, Umunyarwenya w’Umunyamerika wanamenyekanye mu gukina filimi

