Adonai Family Choir yongeye gusaba abizera kwiringira Yesu mu bihe bigoye mu ndirimbo “Ni uwo kwizerwa”
Korale Adonai Family yongeye kugaragaza ubushobozi bwayo mu kuvuga ubutumwa bwiza, maze isohora indirimbo ishingiye ku nkuru zo muri Bibiliya igaragariza abizera ko Yesu ari uwo kwiringirwa kandi ashobora ibirenze ubushobozi bwa muntu.
Indirimbo nshya yitwa “Ni uwo kwizerwa”, indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana igaruka ku ngingo y’ingenzi yo kwizera Yesu Kristo mu bihe by’ibigeragezo n’ibihe bigoye by’ubuzima, ishimangira ko ari we wenyine ushobora guhindura ibyananiranye byose. Ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa 28 Ukoboza 2025.
Iyi ndirimbo yubakiye ku nkuru zifatika zo muri Bibiliya zigaragaza imbaraga n’ubushobozi bwa Yesu. Mu ntangiriro zayo, igaruka ku nkuru ya Yesu ahagarara ku nkombe yigisha ijambo ry’Imana, agasanga abarobyi bacitse intege kubera ko bari baraye baroba ntibabone icyo bafata.
Indirimbo igira iti: “Yasanze abarobyi bacitse intege kuko babuze icyo baroba,” igaragaza ishusho y’abantu bageze aho kwiheba. Ariko Yesu abwira Simoni ati, “Naga inshundura,” maze “ibyabereye aho byabaye ibitangaza,” bigaragaza ko kumvira ijambo rye bihindura amateka.
Iyi ndirimbo kandi ishimangira ubutumwa bw’uko Yesu ari we wo kwizerwa, ashobora ibyananiraye, yavuga bikaba, yategeka bigakomera. Ayo magambo agaragaza ko ijambo rya Yesu rifite ububasha bwo kurema, gukiza no guhindura ibintu byose, bityo n’ibibazo by’umuntu ku giti cye bikaba mu bushobozi bwe kuko, nk’uko indirimbo ibivuga, “Nawe ibyawe arabishoboye.”
“Ni uwo kwizerwa” ni indirimbo igamije gukomeza umutima w’abizera, ibibutsa ko kwizera Yesu atari amagambo gusa, ahubwo ari ugushingira ku byamaze kugaragara mu bikorwa bye.

Adonai Family Choir ikomeje umurimo wayo w’ivugabutumwa mu ndirimbo
Adonai Family Choir ni korale yavutse mu mwaka wa 2011, ikaba ikorera ubutumwa mu Itorero ry’abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, kuri APACE SDA Church
Iyi ndirimbo iza yiyongera ku bihangano bya Adonai Family Choir birimo: Aragukunda, Iriba, Amasezerano, Komera n’izindi, byose bigamije kubaka ukwizera no guhumuriza abantu, ikoresheje amagambo ashingiye ku Byanditswe byera n’ubutumwa bwuzuye icyizere.
Binyuze muri iyi ndirimbo nshya, Adonai Family Choir irarikira abumva bose kwibuka ko n’igihe ibintu bisa n’ibyananiranye, Yesu akiri uwo kwizerwa, kuko ijambo rye rifite imbaraga zo guhindura amateka n’ubuzima bw’abantu.
Reba Uri uwo kwizerwa, indirimbo nshya ya Adonai Family Choir
