Papa Leo XIV yanenze itegeko ryemerera abantu kwiyahura babifashijwemo na muganga
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umushumba wa Kiliziya Gatorika yanenze itegeko ryo kwiyahura bigizwemo uruhare na muganga muri Illinois, anasaba agahenge ka Noheli mu ntambara zo muri Ukraine na Gaza mu rwego rwo kubaha ubuzima n’amahoro.
Papa Leo XIV yanenze bikomeye itegeko ryemera kwiyahura babifashijwemo na muganga ryemejwe mu Ntara ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, anatanaga ubutumwa asaba amahanga guhagarika intambara by’agateganyo ku munsi mukuru wa Noheli, by’umwihariko mu ntambara zikomeje muri Ukraine no muri Gaza.
Uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru hanze ya Castel Gandolfo, aho yanenze byimazeyo itegeko ryemeza kwiyahura babifashijwemo na muganga ryemejwe muri Leta ya Illinois, rizatangira gukurikizwa muri Nzeri umwaka utaha.
Iryo tegeko ryemerera abantu bakuru bafite indwara zidakira, basigaje amezi atandatu cyangwa munsi yayo yo kubaho, gusaba gufashwa kwiyambura ubuzima.
Papa Leo XIV yavuze ko yari yaraganiriye kuri iki kibazo na Guverineri wa Illinois, JB Pritzker, mu Gushyingo gushize mbere y’uko iryo tegeko risinywa.
Yagize ati: “Twari twarasobanuye neza cyane ko ubuzima ari ikintu cy’agaciro kigomba kubahwa kuva ku ntangiriro kugera ku mperuka. Birababaje kuba yarahisemo gusinya iryo tegeko. Nababajwe cyane n’iki cyemezo.”
Yongeyeho ko akomeje gusenga asaba ko kubaha ubuzima byakongera kwiyongera mu byiciro byose by’ubuzima bwa muntu, uhereye ku isamwa kugera ku rupfu rusanzwe.
Ku rundi ruhande, yanagarutse ku bibazo by’intambara, imibabaro y’abasivili, n’agaciro k’ubuzima bwa muntu. Yashimangiye ko Noheli ikwiye kuba umwanya w’amahoro n’ituze, aho abantu bose basabwa gushyira imbere ubumuntu n’ubuvandimwe.
Papa Leo XIV yasabye ko amahanga yose “ashyira hasi intwaro nibura mu masaha 24 ya Noheli,” ashimangira ko uwo munsi ugomba kuba uw’amahoro.
Yagize ati: “Nongera gusaba abantu bose bafite umutima mwiza ko nibura ku munsi mukuru w’ivuka ry’Umukiza, hajyaho umunsi umwe w’amahoro.”
Yongeyeho ko nubwo ubu busabe bushobora kutitabwaho n’impande zimwe ziri mu ntambara, ari ingenzi mu kwibutsa Isi ko Noheli atari umunsi w’ibirori gusa, ahubwo ari umwanya wo kuzirikana ku gaciro k’ubuzima n’amahoro.
Papa Leo XIV yatangaje ko yakomeje kuganira na Padiri Gabriel Romanelli, umupadiri wa Paruwasi ya Holy Family, paruwasi imwe rukumbi ya Gatolika iri muri Gaza.
Yagize ati: “Barimo kugerageza kwizihiza uyu munsi mukuru mu bihe bikomeye cyane. Twizere ko amasezerano y’amahoro azatera imbere.”
Iyi paruwasi imaze igihe igaragaza kwihangana n’ukwizera, nubwo iri mu bihe bikomeye by’intambara n’ubukene bukabije.
Paruwasi ya Holy Family yari yarahindutse ikimenyetso cyihariye ku wahoze ari Papa Francis, wavugwaga nk’uwakomeje kuvugana n’abayobozi bayo hafi buri munsi mu mezi ya nyuma y’ubuzima bwe, agaragaza impuhwe n’ubwitange ku baturage bari mu kaga. Mu ntangiriro z’uku kwezi, Padiri Romanelli yatangaje ko nubwo hari agahenge mu mirwano, imibereho muri Gaza igikomeje kuba mibi cyane, aho abaturage barenga miliyoni ebyiri bakeneye ibiribwa, amazi meza n’ubuvuzi bw’ibanze.
Yavuze kandi ko kuva imirwano yahagarara, Patriarika Gatolika ya Yerusalemu yashoboye kohereza inkunga yafashije imiryango irenga 12,000, nubwo ibibazo byo kubura ibikoresho by’ibanze, isenyuka ry’inzu n’ibikorwaremezo bikomeje kuba inzitizi zikomeye ku mibereho y’abaturage.
Ibi Papa Leo XIV yatangaje byerekana ko Kiliziya Gatolika ikomeje gufata iya mbere mu gusaba amahoro ku Isi no guharanira agaciro k’ubuzima bwa muntu, mu gihe Isi ikomeje guhura n’intambara, amakimbirane n’impinduka zishingiye ku mategeko akomeje guteza impaka mu bihugu bitandukanye.
