
Man Martin yanyomoje abavuga ko yavuye mu muziki
Umuhanzi Martin yatangaje ko adahuze ndetse ko itavuye mu mwuga w’ubuhanzi nk’uko abantu babitekereza ahubwo ko kuva mu 2020 yatangiye gutekereza uburyo yagira umumaro mu ruganda rw’umuziki binyuze mu bundi buryo.
Yabigarutseho mu kiganiro RTVersus kuri televiziyo y’Igihugu cyibanze ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe Ururimi rw’Igiswahiri.
Man Martin yavuze ko yatangiye umuziki akiri muto cyane igihe yari akiri mu mashuri abanza, nyuma aza gukora mu mishinga itandukanye byatumye abona ko ashobora kugira umumaro mu bundi buryo.
Ati” Ndi mu Buyapani mu 2019, narindi gukorana n’imiryango itandukanye irimo UNICEF-Japan, ntangira kubona ko umwana w’umuntu ashobora kugira umumaro mu buryo butandukanye. Ibyo byatumye ahagana mu mwaka 2020 icyo cyemezo ngikomeraho cyane cy’uko nifuza kigira umumaro n’ahandi hatari mu ruhame kuko nibwo buzima nari narabayeho ubuzima bwose”.
Yakomeje avuga ko kuba hari imbogamizi yagiye ahura nazo igihe yatangiraga umuziki biri mu byatumye atekereza uburyo yagira umumaro mu bundi buryo mu rwego rwo gufasha abakizamuka mu ruganda rw’umuziki kuko we ubwo bufasha ntabwo yabonye.
Umushinga Imbuto Foundation muri porogaramu yawo ya Arts Rwanda Ubuhanzi, Man Martin yakozemo nk’umuhuzabikorwa agafasha n’abitabiriye amarushanwa aganira n’umunyamakuru yavuze ko ari hamwe mu hamugiriye umumaro kuko habaye urubuga rwiza rwo gufasha abakizamuka nk’uko byari inzozi ze kugirira umumaro abandi atari kuri kamera no ku rubyiniro gusa.
Mu rugendo rwo gufasha abahanzi bakizamuka yavuze ko atiriwe ubagirira umumaro gusa ahubwo ko na we abigiraho.
Ati ” Bagiye bangirira umumaro wo kubigiraho. Kureba uburyo baba bafite inzozi zikomeye, ubuhanga bafite kandi bakiri bato ndetse n’uburyo ibitekerezo byabo byagutse ugereranije no mu gihe cyacu”.
Agaruka ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe Ururimi rw’Igiswahili yavuze ko ururimi rw’Igiswahili arubona nk’urufunguzo mu bubanyi n’amahanga kandi ko ibyo biteraba Minisiteri ibishinzwe ahubwo ari ibya buri wese kurukoresha kugira ngo rumugirire akamaro we ubwe ndetse n’Igihugu muri rusange.
Mu buhanzi bwe ururimi rw’Igiswahili arubona nk’ururimi rwatumye amenyekana kuko indirimbo ye yambere muri uru rurimi yitwa “Kumbukumbu” yahinduye ayivanye mu rurimi rw’ikinyarwanda “Urukumbuzi”, ari imwe mu ndirimbo zatumye amenyekana mu bihugu bikoresha Igiswahili bimuha amahirwe yo gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye ndetse no kwitabira ibitaramo bikomeye.
Uretse kuba ahugiye mu mishinga ifasha abahanzi bakiri bato, Man Martin yatangaje ko ahugiye mu gutunanya umuzingo w’indirimbo we wa karindwi avuga ko uzamutwara imbaraga nyinshi.

