
Papa Leo wa XIV ahawe imodoka ebyiri nshya z’amashanyarazi
Papa Leo wa XIV yakiriye imodoka ebyiri z’amashanyarazi zakozwe byihariye ngo zimufashe mu rugendo rw’iyogezabutumwa mu mahanga.
Izi modoka zateguwe n’Ikigo cy’Abataliyani Exelentia ku bufatanye n’Ishami ry’Umutekano wa Vatikani. Zakozwe ku buryo ari nto, zoroshye gutwarwa.
Zikoresha amashanyarazi gusa, ntizisakuza kandi ntizangiza ibidukikije. Zifite umutekano uhagije kuko zubatse ku buryo Papa ashobora kwinjira no gusohoka byoroshye, harimo n’intebe zimufasha kwicara neza.
Ishami rya Gendarmerie Corps ryagenzuye buri cyiciro cy’ikorwa ryazo, mu rwego rwo kuzirinda no kuzongerera ubushobozi bwo gukora neza mu ngendo zitandukanye.
Sosiyete ITA Airways ifasha Papa mu ngendo zo mu kirere nayo yagize uruhare mu gutanga ibisabwa kugira ngo imodoka zishobore gutwarwa mu ndege.
Izi modoka zatanzwe ku mugaragaro mu birori byabereye i Castel Gandolfo, ahasanzwe hari ingoro ya Papa.
