
Amaze iminsi mike atorewe kuyobora Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi ku isi. Ese ni muntu ki?
Erton C. Köhler yatorewe kuba Perezida w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku rwego rw’Isi (General Conference) ku wa 4 Nyakanga 2025, mu Nama Rusange ya 62 yateraniye i St. Louis, Missouri, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi ni inshuro ya mbere Köhler agiye kuyobora iri torero rifite abayoboke barenga miliyoni 23 mu bihugu birenga 200 ku isi, nk’umuyobozi mu by’umwuka no mu miyoborere. Mu ijambo rye rya mbere, Köhler yagize ati: “Mbere y’ijambo iryo ari ryo ryose, ndashaka kubabwira ko nkomeje urugendo nizeye Umwami wanjye n’Itorero.”
Iyi kandidatire ye yazanywe nyuma y’isengesho n’ibiganiro byimbitse by’Itsinda ry’Abatoranya (Nominating Committee), rigizwe n’intumwa ziturutse mu mashami yose y’Itorero ku Isi. Icyemezo cy’iri tsinda cyashyikirijwe intumwa zari mu Nama rusange, maze batora Köhler nk’umuyobozi mushya mu cyiciro cy’ubuyobozi cyabereye mu nyubako ya Dome in America’s Center
Guhera ubwo yatorerwaga kuba Umunyamabanga Mukuru wa General Conference mu Nama y’Itorero yabaye mu mpeshyi ya 2021 Köhler yabaye umuvugizi w’ihamagarwa rikomeye ryo gusubiza intego y’itorero ku murongo w’ubutumwa bw’isi yose.
Yatangije umushinga witwa Mission Refocus (Kongera Gushyira Intego ku Murimo w’Ububwiriza), avuga ko ari gahunda, ndetse n’impinduramatwara. Yagize ati: “Ariko hejuru ya byose, Mission Refocus ni umuhamagaro wo kwihuza.”
Binyuze muri Mission Refocus, Köhler yafashije Itorero gutoranya ahantu 30 hihutirwa ku isi hose hakwiye kwitabwaho: ibihugu 10, imijyi 10 minini, n’amatsinda 10 y’abantu bataragerwaho n’ubutumwa, byiganjemo abo mu karere kazwi nka 10/40 Window, imijyi y’icyaro n’ahantu hatari hegerejwe iri dini.
Intego ye ni uko buri shami ry’itorero, rititaye ku bunini cyangwa aho riherereye, ryagira uruhare mu muco mpuzamahanga wo gukorera hamwe, guharanira ubutumwa n’inshingano.
Mu nshingano nshya zo kuba Perezida wa GC, Köhler azakomeza kubakira kuri uwo murongo, ashishikariza abanyamuryango bose kuba abigisha b’ubutumwa, guhuza imikorere y’itorero n’ivugabutumwa, no gushimangira ijwi ry’itorero mu isi iri guhinduka vuba.
Köhler yavukiye mu majyepfo ya Brazil, akura afite inzozi zo gukurikira inzira ya se wari umupasitori w’Abadiventisiei. Yarangije icyiciro cya mbere mu by’iyobokamana muri Adventist Teaching Institute (ubu ni Brazilian Adventist University) mu 1989, anahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu 2008 mu by’iyobokamana. Ubu arimo gukurikirana impamyabumenyi y’ikirenga (Doctor of Ministry) muri Andrews University.
Yatangiye umurimo w’ubupasitori muri São Paulo hagati ya 1990 na 1994. Nyuma yabaye Umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri Konferanse ya Rio Grande do Sul (1995), hanyuma ahabwa inshingano nk’uyobora urubyiruko mu Muryango w’Uburasirazuba bwa Brazil (1998).
Muri Nyakanga 2002 yasubiye muri Konferanse ya Rio Grande do Sul nk’Umunyamabanga. Mu 2003 yabaye umuyobozi w’urubyiruko mu bihugu 8 bigize Diviziyo y’Amerika y’Amajyepfo (South American Division), nyuma aza kugirwa Perezida wa SAD mu 2007.
Mu kwa Kane 2021, Köhler yatorewe kuba Umunyamabanga wa GC, umwe mu bayobozi batatu bakuru b’itorero ku isi. Yakoreshaga ibiro by’ubutumwa, ubushakashatsi, imibare n’inyandiko z’itorero, anategura inama n’imyanzuro ikomeye.
Köhler yashakanye na Adriene Marques, umuforomokazi, bafitanye abana babiri. Bombi bakorana umurimo w’Imana, bagasura abanyamuryango hirya no hino ku isi.