Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 31 Ukuboza
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 31 Ukuboza

Turi ku wa 31 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 365 mu minsi igize umwaka ari na wo wa nyuma usoza 2025.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2001: U Rwanda rwabonye ibirango bishya birimo ibendera, ikirangantego n’Indirimbo yubahiriza Igihugu.
2017: Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza mu 1998 yararangiye.
2013: Patrick Karegeya yiciwe muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Johannesburg.
1980: Léopold Sédar Senghor wari Perezida wa Senegal yareguye asimburwa na (…)

Turi ku wa 31 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 365 mu minsi igize umwaka ari na wo wa nyuma usoza 2025.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza mutagatifu Sylvester I na mutagatifu Melany

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2001: U Rwanda rwabonye ibirango bishya birimo ibendera, ikirangantego n’Indirimbo yubahiriza Igihugu.

2017: Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza mu 1998 yararangiye.

2013: Patrick Karegeya yiciwe muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Johannesburg.

1980: Léopold Sédar Senghor wari Perezida wa Senegal yareguye asimburwa na Abdou Diouf.

1984: Leta Zunze Ubumwe za Amerika yikuye muri UNESCO.

1999: Perezida wari uw’u Burusiya, Boris Eltsine yasezeye ku butegetsi kubera ikibazo cy’uburwayi, Vladimir Putin ahita amusimbura.

Mu muziki

2022: Umuhanzi The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella.

Abavutse

1941: Alex Ferguson wahoze atoza ikipe ya Manchester United akayivamo mu 2013 amaze kuyihesha ibikombe 13 bya Shampiyona y’u Bwongereza.

Abapfuye

2022: Papa Benedict XVI wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *