
Burya ngo kubyutswa na Alarm bigira ingaruka nyinshi ku buzima bwacu
Abaganga bemeza ko ari byiza ko umuntu abyuka akimara gukanguka kuko kongera kuryama igihe gito bishobora gutuma ubyuka unaniwe bitewe n’uko uba wahungabanyije uruhererekane rw’ibyiciro byo gusinzira, gusa abantu benshi bakunda kongera kuryama nyuma yo gukangurwa na ‘alarme’, batekereza ko iminota 30 cyangwa isaha bongeye kuryama yaba iri kubafasha kuruhuka, gusa abaganga bavuga ko ibyo bishobora gutuma wumva unaniwe kurushaho.
Umuganga w’indwara zo mu mutwe mu bitaro bya Henry Ford Health, Dr. Greg Mahr, asobanura ko iyo umuntu asubiye mu bitotsi nyuma yo gukangurwa, ashobora kongera kwinjira mu cyiciro cyo gusinzira by’igihe kirekire (deep sleep). Avuga ko iyo uryamye kugeza igihe umubiri ubwawo ubyukiye, kenshi uba umeze neza kuko uba wubahirije neza ibyiciro byose byo gusinzira. Ariko iyo usinziriye isaha ikagukangura, ushobora kubyuka ukiri mu cyiciro cyo gusinzira by’igihe kirekire ari yo mpamvu ushobora kumva unaniwe cyane.”
Umwarimu mu ishuri rya Harvard ryigisha ibijyanye n’ubuvuzi akaba n’inzobere mu by’ibitotsi mu bitaro bya Brigham and Women, Dr. Rebecca Robbins, asobanura ko ‘alarme’ ibangamira icyo cyiciro cya REM ari cyo cy’ingenzi, igatuma umuntu atabona ibitotsi byuzuye.
Inzobere zivuga ko amasaha ya nyuma y’ibitotsi abamo icyiciro cy’ingenzi kizwi nka Rapid Eye Movement (REM), kigira uruhare rukomeye mu gukura k’ubwonko no kubungabunga ubuzima bwiza bwo mu mutwe.
Dr. Rachel Salas wo muri Johns Hopkins Medicine, we avuga ko niba ukoresha ‘alarme’ nyinshi cyangwa udashobora guhita ubyuka igihe ivuze, bishobora kuba ari ikimenyetso cy’indwara y’ibitotsi utazi.
Yongeraho ko gufata akanya mbere ya Saa Cyenda z’amanywa kangana n’iminota 20 cyangwa 30 ko gusinzira gashobora gufasha umubiri kuza kubahiriza ibyiciro byose byo gusinzira. Ikindi kandi abahanga mu by’ubuzima bahamya ko iyo umuntu asubiye mu bitotsi nyuma yo gukangurwa na “alarme” ashobora kubyukana umunaniro.
Hari igihe biba byagorana ko umuntu akanguka akayifashisha