“Hashimwe Yesu”: Indirimbo nshya nziza ya Hohma Worship Team igiye gutuma wumva urukundo rwa Yesu kurushaho
1 min read

“Hashimwe Yesu”: Indirimbo nshya nziza ya Hohma Worship Team igiye gutuma wumva urukundo rwa Yesu kurushaho

Itsinda rishya ryo kuramya no guhimbaza Imana, Hohma Worship Team, ryashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise “Hashimwe Yesu”, ikaba ari indirimbo nziza cyane yuzuyemo ubutumwa bukomeye bwo gushimira Yesu Kristu.

Mu magambo ayigize, bagaragaza uburyo amaraso y’Umwami wacu Yesu Kristu yaduhinduriye kuba abana b’Imana, aho mbere twari abanyamahanga none tukaba turi mu muryango we. Baririmba bati:

“Amaraso y’umwami wacu yaduhinduye abe, twari abanyamahanga none ubu turi abana be, turi abagabo bo guhamya ko Yesu agira neza.”

Indirimbo ikomeza ishimangira uburyo Yesu yatugize umwe, aduha ubuzima bushya, akatwambura umwambaro w’isoni, bigatuma duhora tumushima.

Mu gice cy’indirimbo bavuga bati:

“Yatugize umwe, yaduhaye ubuzima, yatwambuye umwambaro w’isoni — hashimwe Yesu wabikoze.”

Basoza baririmba Haleluya, bagashimira Yesu wemeye kwitanga ku bwacu atugurira agakiza ku buntu, bagira bati:

“Haleluya hashimwe Yesu wemeye kwitanga ku bwacu, Haleluya hashimwe n’umwami waduhaye nta kiguzi.”

“Hashimwe Yesu” ni indirimbo ifite amagambo yoroshye ariko akomeye, yibutsa abantu urukundo rwa Yesu n’umugisha wo guhabwa agakiza ku buntu. Ni indirimbo ifasha abakunzi b’umuziki wo kuramya kwegera Imana, kuyishimira no kuyiramya mu kuri.

Iyi ndirimbo ubu iraboneka ku mbuga nkoranyambaga zabo , aho bose bashishikarizwa kuyumva, kuyisangiza abandi no kuyifashisha mu masengesho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *