
U Rwanda rwakiriye abakinnyi bavuye muri Arsenal muri gahunda ya VISIT RWANDA
Abakinnyi batatu b’ikipe ya Arsenal y’abagore Katie McCabe, Caitlin Foord ndetse na Laia Codina bageze mu Rwanda aho baje muri gahunda y’umushinga wa ‘VISIT RWANDA ‘ ikipe yabo ifitanye n’u Rwanda.
Aba bakinnyi ba Arsenal baje nyuma y’abakiniye Paris Saint Germain bahererutse gusesekara mu Rwanda, Didier Domi ndetse na Jay-Jay Okocha.
U Rwanda rufitanye amasezerano y’ufatanye n’amakipe akomeye i Burayi arimo Paris Saint Germain, Arsenal, Bayern Munich ndetse na Atlético Madrid bwo kwamamaze no kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’u Rwanda.
Uko amasezerano na ya makipe ateye!
1.Amasezerano y’u Rwanda na Arsenal yasinwe bwa mbera 2018 azakurangira 2021 azakongerwa.
2.Ikipe ya Paris Saint Germain yo ifitanye amasezerano n’u Rwanda azageza mu mwaka 2028 , ayari yayabanjirije yari yasinwe 2019 .
3.Bayern Munich ni indi kipe ifitanye amasezerano nk’aya n’u Rwanda, yasinywe mu mwaka 2023 , akaba azamara imyaka itanu.
4.Atlético de Madrid yo ifitanye amasezerano n’u Rwanda irangirana na 2028, bakaba barasinyanye imyaka ibiri.
Usibye icyo kwamamaza ibyiza nyaburanga by’u Rwanda, amasezerano aba kubiyemo n’ubufatanye mu iterambere rya ruhago y’u Rwanda bituma abakinnyi nk’aba naza mu Rwanda.