2 mins read

Menya byinshi Ku murongo mugufi muri Bibiliya ‘‘Yesu Ararira’’: Umurongo mugufi mu magambo, Ariko munini mu busobanuro

“Yesu ararira.” – Yohani 11:35

Hari umurongo umwe muri Bibiliya, ushobora kugaragara nk’aho ari muto cyane. Mu gihe abandi basoma amagambo maremare, amagambo y’ibitangaza n’amategeko akomeye, hari aho Bibiliya igera ikavuga iti ‘‘Yesu ararira”.

Ni amagambo magufi, ariko afite uburemere. Ayo marira si ay’ubusa; ni amarira y’Imana yambaye umubiri, yifatanya n’abantu mu mubabaro. Ni amarira y’uwari ugiye gukora igitangaza, ariko mbere y’uko abivuga cyangwa abikora, yabanje kwifatanya n’abababaye.

Iyi nkuru ibarizwa mu gice cy’ubuzima bwa Yesu aho yari amaze kumva inkuru y’uko Lazaro, inshuti ye magara, yapfuye. Nubwo yari azi neza ko azamuzura, ntiyigeze yirengagiza akababaro k’abari aho. Mariya, mushiki wa Lazaro, yegereye Yesu arira, amubwira ati: “Iyo uza kuba uri hano, musaza wanjye ntiyari gupfa.”

Yesu, aho kumusubiza amagambo menshi cyangwa se kumuhumuriza mu buryo bw’amagambo, yarebye uko abantu bari barira, amarira yabo amugeraho mu mutima, nawe ararira. Tubisanga muri Yohani 11:35.

Yesu yagaragaje ubumuntu bwe bwuzuye

Yesu yari azi ko agiye kuzura Lazaro. Ibi yabivuze neza ku murongo wa 23 aho abwira Marita ati: “Musaza wawe azazuka.” Ariko, mbere y’ibitangaza, habaye amarira. Ibi biduhishurira impande ebyiri z’ukuri kwa Yesu:

  • Ubumana: Ubushobozi bwo kuzura abapfuye.
  • Ubumuntu: Kumva intimba, kugira impuhwe, kurira.

Abaheburayo 4:15 haravuga hati: “Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha.” Ibi bisobanura ko amarira ya Yesu atari gusa igikorwa cy’amarangamutima; ahubwo ko ari ubuhamya bw’uko yageragejwe, akanababara nk’abantu.

Mu muco wa kiyahudi, kwerekana amarangamutima nk’aya ku muntu mukuru, byafatwaga nk’ubugwaneza cyangwa intege nke. Ariko Yesu yahisemo kutikomeza. Yagaragaje ko kugira amarira bitari intege nke, ahubwo ari ubushobozi bwo gukunda, kumva, no kwifatanya na bari mu kaga.

yesu yazuye lazaro nyuma yo kurangamira ijuru akavuga ati “Data, ndagushimye kuko unyumvishe. Ubwanjye nari nzi yuko unyumva iteka, ariko mbivugiye ku bw’abantu bangose, ngo bizere ko ari wowe wantumye.”

amaze kuvuga ibyo arangurura ijwi rirenga ati Lazaro, sohoka.

Ni irihe somo uyu murongo utwigisha ?

Uyu murongo usobanura byinshi ku buzima bwacu:

  • Amarira yacu si ay’ubusa. Iyo turi mu gahinda, Yesu ntiyibera kure aturebera. Aratwegera, akababara natwe. Igihe wumva wabuze uwagufata akaboko, ujye wibuka ko hari igihe Yesu, na we ubwe, yarize.
  • Imana ntitwihutisha gukira mu mutima. Nubwo Yesu yari afite igisubizo, ntiyihutishije ibitangaza. Yabanje kuba kimwe n’abababaye, kugira ngo abumve. Hari igihe na we atihutisha ibisubizo byacu, ahubwo akabanza kutuba hafi, mu buryo butuje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *