
Nyuma yo gukorana na Patrick Nganzo, Umuramyi Salomon agiye gusohora indirimbo yakoranye na Theo Bosebabireba
Amazina ye ni Pielle Salomon, ariko benshi bamwita Salomon. Ni umusore ukunda Imana cyane n’abantu bayo yaremye. Ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Texas, mu mujyi wa Austin. Salomon ni umuhanzi w’indirimbo ziramya kandi zihimbaza Imana, akabifatanya n’ibikorwa by’urukundo, cyane cyane bigamije gufasha abana bato bari mu mashuri abanza.
Mu kiganiro yagiranye na Gospel Today Salomon yaduhishuriye byinshi ku rugendo rwe mu muziki ndetse n’umushinga mushya amaze gushyira hanze.
Amateka ye mu muziki:
Salomon avuga ko yatangiye kuririmba akiri umwana muto cyane, ubwo yari muri Sunday School mu rusengero rw’iwabo. Avuga ko yakundaga gucuranga ibyuma akagira n’inyota yokubyiga igihe cyose babaga bacuranga, ndetse akagira n’urukundo rukomeye rwo kumva aho bigisha Ijambo ry’Imana. Iyo nzira ni yo yatumye ibihangano bye byinshi biba byuzuyemo ubutumwa bwiza bw’Imana, bugamije guhumuriza no gukomeza abantu mu kwizera.
Kugeza ubu, Salomon amaze gushyira hanze indirimbo zigera kw’icyenda, zirimo:
Ndasiganwa, Yesu Yararutsinze, Impundu, Nzaririmba, Imbere ni Heza, Warahabaye, Agira Ibanga, Garuka na Unyibuke.

Kuri ubu, aritegura gushyira hanze indi ndirimbo yafatanyije na Theo Bosebabireba, ndetse no gukomeza ibikorwa by’urukundo akorera abana bakiri bato.
Inganzo y’indirimbo nshya Unyibuke
Indirimbo ye nshya yise UNYIBUKE yayikoranye n’umuramyi Niyo Patric Nganzo. Salomon avuga ko iyi ndirimbo yayihawe n’Imana mu masengesho yo kwiyiriza iminsi ibiri. Ati:
Narimo nsenga mbaza Imana nti ‘ Mana, ni iki wampa ngompe abantu bawe?’ Nuko Imana ihita impa iyi ndirimbo yitwa Unyibuke.
Ubutumwa bukubiye muri Unyibuke
Salomon avuga ko iyi ndirimbo ifite intego yo guhumuriza imitima y’abantu bihebye, kubasubizamo imbaraga no kubibutsa ko Imana ishobora byose. Yongeyeho ati:
Ubutumwa bukubiyemo bugenewe abantu bose, kugira ngo basubizwemo icyizere n’imbaraga, bamenye ko Imana itajya itsindwa.
Salomon yemeza ko akomeje umurimo w’Imana, agamije gukomeza gusakaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo no mu bikorwa by’urukundo. Yagize ati:
Hari indi mishanga myinshi iri imbere, ndifuza gukomeza gukora indirimbo nshya no gukomeza ibikorwa byogufasha, by’umwihariko mu bana.
Mu gusoza, Salomon yasabye abakunzi b’umuziki ndetse n’abakunzi b’Imana ibikurikira:
- Amasengesho kugira ngo ubutumwa bw’Imana akomeza gutanga bugere kure.
- Gusangiza abandi ibihangano bye, kugira ngo abantu benshi bagire uwo bagirwaho n’ubu butumwa.
- Kumukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, Instagram, Facebook na TikTok.
Salomon asoza ashimira cyane abamushyigikiye kuva kera kugeza ubu, abizeza ko azakomeza kuba umusemburo w’ihumure n’umunezero kubantu bose.
nukuri komerezaho kubwajye ndishimye kd buriwese yabyishimira kuko nibagaciro
1)ikicimishije nuko ufasha abana bomumashuri ngo bamenye ubumenyi
2) nuzanafashe abomumihanda bandagaye
3) uzafashe nababyeyibababyaye ubahoze amarira iyomana ukorera izabiguhemera
murakoze ni umuyobozi mukuru wikinyamakuru #irakiza media Tv