Abakristu ba Paruwasi ya Rutonde impungenge ni zose nyuma yuko nta hantu bafite basengera
Nyuma y’ifungwa rya ry’insengero na za kiliziya zitujuje ibisabwa, abakristu ba paruwase ya Rutonde bafite impungenge kubera kubura aho basengera, bijyanye n’itabwa muri yombi rya Padiri Gakuba Célestin.
Abakristu ba Paruwasi ya Rutonde, iherereye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, muri Arikidiyosezi ya Kigali, bakomeje kunyura mu bihe bikomeye by’iyobokamana nyuma y’aho kiliziya zose z’iyi paruwasi zifunzwe mu gihe kirenga umwaka, biturutse kuri gahunda ya Leta yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa.
Iki kibazo cyafashe indi ntera nyuma y’amakuru y’itabwa muri yombi rya Padiri Mukuru w’iyi paruwasi, Padiri Gakuba Célestin, waketsweho gusomera Misa ahantu hatemewe.
Iri tabwa muri yombi ryabaye ku wa mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, rikurikira ibyabaye ku cyumweru tariki ya 21 Ukuboza, ubwo abayobozi basangaga Padiri Gakuba arimo gusoma Misa muri sale ya paruwasi ya Rutonde. Iyo sale ifatwa nk’ahantu hatemerewe gusomerwamo Misa kuko nta kiliziya n’imwe yemerewe gukoreshwa muri paruwasi.
Amakuru dukesha Kinyamateka avuga ko Misa basanze itararangira, abayobozi bategereje ko irangira, nyuma baganira na Padiri, bamusaba ibisobanuro. Padiri yasabwe kwitaba ku Karere ka Rulindo ku munsi wakurikiyeho, ari na bwo yahise atabwa muri yombi.
Kugeza ubu, Arikidiyosezi ya Kigali n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo ntacyo biratangaza ku mugaragaro kuri iki kibazo, ibintu bikomeje guteza impungenge n’akababaro mu bakristu ba Paruwasi ya Rutonde, bavuga ko batazi icyerekezo cy’ahazaza h’ubuzima bwabo bwa roho.
Abakristu bavuga ko ikibazo cyabo gikomeye gishingira ku kuba paruwasi idafite n’ahantu na hamwe bemerewe gusengera, nyuma y’ifungwa rya kiliziya nkuru ya Rutonde iri kubakwa, kiliziya ya Santarali ya Nzove n’iya Santarali ya Nyundo.
Ubu basabwa kujya gusengera muri Paruwasi Sainte Famille cyangwa Paruwasi ya Shyorongi, urugendo bavuga ko ari rurerure kandi rugoye cyane, by’umwihariko ku bageze mu zabukuru n’abarwayi.
Ifungwa rya kiliziya ryagize ingaruka no ku bapadiri bakorera muri iyi paruwasi, barimo Padiri Gakuba Célestin na Padiri Baganize Fidèle, kuko babuze aho bakorera ubutumwa bwabo bw’ibanze bwo gutura Igitambo cya Misa no gutanga amasakaramentu.
Mu butumwa bwa Noheli, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bongeye gusaba inzego bireba gufungura kiliziya zamaze kuzuza ibisabwa, kugira ngo abakristu bongere kubona aho basengera no guhabwa amasakaramentu.
Ku bakristu ba Paruwasi ya Rutonde, itabwa muri yombi rya Padiri Mukuru wabo rifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’ingorane baterwa n’ifungwa rya kiliziya, bakifuza ko iki kibazo cyabonera umuti vuba kugira ngo basubirane uburenganzira bwabo bwo gusengera iwabo no gukomeza ubuzima bwabo bwa roho mu mahoro.
