Abanyeshuri barenga ibihumbi 255 batangiye ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/2025
1 min read

Abanyeshuri barenga ibihumbi 255 batangiye ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/2025

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Nyakanga 2025, hirya no hino mu gihugu hatangiye ibizamini bya Leta bisoza Icyiciro Rusange (Tronc Commun) n’icya Kabiri cy’Amashuri yisumbuye (A2), byitezweho gusiga amateka mu mibare y’ababikora uyu mwaka.

Muri rusange, abanyeshuri 255,498 nibo biyandikishije kugira ngo bakore ibi bizamini, bakaba bari gukorera mu bigo 1,595 biherereye mu turere twose tw’igihugu.

Mu Cyiciro Rusange, hiyandikishije abanyeshuri 149,134, barimo:

  • Abakobwa: 82,412
  • Abahungu: 66,722

Muri iki cyiciro, abanyeshuri bafite ubumuga ni 459, ibintu bigaragaza ko na bo bahawe amahirwe angana n’ay’abandi mu rwego rwo guteza imbere uburezi budaheza.

Ku rundi ruhande, mu Cyiciro cya Kabiri, hiyandikishije abanyeshuri 106,364, barimo:

  • 101,081 biga mu mashuri ya Leta n’afitanye amasezerano na Leta (conventionnés), aho harimo:
    • Abakobwa: 55,435
    • Abahungu: 45,646
  • 5,283 biga mu mashuri yigenga, barimo:
    • Abakobwa: 3,382
    • Abahungu: 1,901

Abafite ubumuga muri iki cyiciro ni 323, nabwo bikaba bigaragaza imbaraga igihugu gikomeje gushyira mu burezi bw’abantu bose ntawe usigaye inyuma.

Imibare y’uyu mwaka igaragaza izamuka rikomeye mu banyeshuri bitabiriye, kuko biyongereyeho abarenga 33,000 ugereranyije n’umwaka w’amashuri wa 2023/2024. By’umwihariko, abakobwa bakomeje kwiyongera, ibintu bishimangira intambwe nziza mu rugendo rwo kwimakaza uburinganire mu burezi.

Ibi bizamini biteganyijwe gusozwa ku wa 18 Nyakanga 2025, aho Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yagaragaje ko imyiteguro yose yakozwe ku buryo bushimishije, ndetse isaba abanyeshuri kubahiriza amabwiriza, kwitwararika no kwirinda ibikorwa byose bishobora kubakururira ingaruka zirimo ruswa n’uburiganya.

Abihaye Imana n’amadini muri rusange barasabwa gufasha banyeshuri mu buryo bwo kubaragiza Imana binyuze mu masengesho, kubasengera ngo bagire amahoro n’ituze mu gihe cy’ibizamini. Ni igihe cyiza cyo kubashyigikira, kubibutsa kwizera no kubaha icyizere ko ibyo bize bizabafasha gutsinda neza, bakaba ab’umumaro ku gihugu no ku miryango yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *