Ishimwe rye yarinyujije mu ndirimbo anagaragaza umuhanzi ukomeye yifuza gukorana na we indirimbo
2 mins read

Ishimwe rye yarinyujije mu ndirimbo anagaragaza umuhanzi ukomeye yifuza gukorana na we indirimbo

Nyuma y’igihe kingana n’amezi atandatu adashyira hanze umushinga mushya, umuririmbyikazi Meek Rowland, ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye kugaruka mu ruhando rw’umuziki. Kuri iyi nshuro, yagarukanye indirimbo nshya yise ‘Hallelujah’ igamije gushimira Imana ku byo yamukoreye mu buzima.

Meek yavuze ko yahisemo kujya mu muziki buhoro buhoro kubera impamvu ze bwite, zirimo no gushaka umwanya uhagije wo gutunganya indirimbo zifite ireme. ‘Hallelujah’ ayisobanura nk’iy’umwihariko, kuko yanditswe no mu bihe yari akeneye gutuza no gushima Imana.

Ati “Nayikoze ntekereza ku bintu byinshi Imana yanyujijemo, uburyo yampaye amahoro n’imbaraga. Ndashimira Imana ko nanjye ndi muzima, kandi ndizera ko buri muntu wese, iyo agifite ubuzima, hari icyo yakwiye gushimira Imana.”

Uyu muhanzikazi yemeza ko umuziki kuri we atari isoko y’amafaranga gusa, ahubwo ari uburyo bwo kuganira n’isi abinyujije mu ndirimbo. Nubwo afite indi mirimo imutunze, avuga ko umuziki akora awushyiramo umutima kubera ko awukunda, by’umwihariko umuziki Nyarwanda.

Akomeza agira ati “Nkunda umuziki Nyarwanda cyane, kandi sinari narahagaritse burundu. Nari ndi gutekereza ku butumwa bukomeye bwagirira abantu akamaro.”

Meek Rowland asanzwe afite indirimbo zitandukanye yasohoye kuva atangiye umuziki, zose zihurira ku kuba zifite umwihariko w’ubutumwa n’urusobe rw’amajwi ashimishije.

Meek Rowland yifuza gukorana n’icyamamare The Ben na Jules Sentore

Uyu muhanzikazi utajya akunda kugaragara mu binyamakuru kenshi, yavuze ko afite inzozi zo gukorana n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda, barimo The Ben na Jules Sentore.

Ati “Ngize amahirwe yo gukorana n’abantu nka The Ben cyangwa Jules Sentore byaba ari iby’agaciro gakomeye kuri njye. Bose ni abahanzi bubatse amazina meza, bafite ibihangano bikora ku mitima y’abantu.”

Avuga ko ibi byafasha umuziki we kugera ku rundi rwego, ariko by’umwihariko bikamuha amahirwe yo gukomeza kwiga no gukura mu buhanzi.

Uretse umuziki we, Meek Rowland yemeza ko afite gahunda yo gukomeza gufasha abandi bahanzi cyane cyane abari gutangira. Ashishikariza abahanzi bashya kugira umwete no kudacika intege, ahubwo bakihatira kugira ibikorwa bifite ireme n’ubutumwa.

Yagize ati “Umuziki si ugushaka kwamamara gusa. Ni ugutanga igitekerezo, ni uguha abandi icyizere. Iyo ubikoze ubikunze, byose bishoboka.”

Indirimbo Hallelujah ni urugero rw’uko umuziki ushobora gukoreshwa nk’igikoresho cy’ihumure no gushima. Ku bwa Meek Rowland, ni intangiriro y’urugendo rushya yifuza ko ruzarushaho kugirira abandi akamaro, cyane cyane abari kure y’igihugu cyabo, bababaye cyangwa bakeneye ubutumwa bwo kububura icyizere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *