Ku nshuro ya kabiri, Shalom Worship Team igarukanye ibihe bidasanzwe byo kuramya muri Aracyabohora experience I Kigali
2 mins read

Ku nshuro ya kabiri, Shalom Worship Team igarukanye ibihe bidasanzwe byo kuramya muri Aracyabohora experience I Kigali

Shalom Worship Team igiye kongera kwandika amateka mu kuramya nyuma Yuko bateguwe Aracyabohora Experience Season 2Shalom Worship Team, imwe mu matsinda akunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, ikorera ku Itorero ry’Abangilikani rya EAR Remera mu Mujyi wa Kigali, iratangaza igikorwa gikomeye cyo kuramya kizwi nka Aracyabohora Experience Season 2.

Iki gikorwa giteganyijwe kuba ku wa 05 Nyakanga 2026, kikazabera kuri EAR Remera kikazaba ari igikorwa cyo gufata amajwi n’amashusho (Live Recording).Uyu muryango w’abaramyi umaze kwigarurira imitima ya benshi kubera ubuhanga mu kuyobora abantu mu mwuka wo kuramya nyakuri, wibanda ku ndirimbo zifite ubutumwa bukomeye bushingiye ku Ijambo ry’Imana. Shalom Worship Team izwi cyane mu ndirimbo nka Aracyabohora, Umunyabuntu ndetse na Ingingo Iturengera zakunzwe cyane mu nsengero no ku mbuga nkoranyambaga.

Abakunzi bo kuramya biteguye: Aracyabohora Experience – Season 2 igiye kubera i Kigali

Aracyabohora Experience Season 2 izaba ifite insanganyamatsiko ishingiye ku Ijambo ry’Imana riboneka mu 1 Petero 2:9, ryibutsa abakristo ko ari ubwoko bwatoranyijwe, bwahamagariwe kwamamaza imirimo ikomeye y’Imana. Iyi nsanganyamatsiko itegerejweho gutuma abantu binjira mu bihe byimbitse byo kuramya, kwibuka uko Imana yabagize n’inshingano bafite mu Isi.

Shalom Worship Team imenyerewe cyane ku bikorwa byo gufata indirimbo zabo mu buryo bwa Live Recording, bituma umwuka wo kuramya wiyumvikanira aho bari hose. Ibi bikorwa byabo bigenda bigera kure binyuze ku muyoboro wabo wa YouTube, aho bashyira amashusho n’indirimbo zabo ku mugaragaro, bikabafasha kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi mu Rwanda no hanze yarwo.

Shalom Worship Team igiye gufata amajwi n’amashusho ya Live Worship muri Aracyabohora Experience

Shalom worship team mu bihe byo kwishimira urukundo rw’Imana: AGAPE sessions

Uretse umusaruro w’indirimbo, Shalom Worship Team igira uruhare rukomeye mu buzima bw’itorero rya EAR Remera, aho bayobora amasengesho atandukanye arimo n’amateraniro mu rurimi rw’Icyongereza ndetse n’ibiterane by’amasengesho by’ijoro bizwi nka Ubumwe Bwo Kwizera. Ibi bigaragaza ko umurimo wabo utagarukira ku muziki gusa, ahubwo ugamije kubaka itorero no gukomeza ukwizera kw’abakristo.

Iki gikorwa cya Aracyabohora Experience Season 2 cyitezweho kuzaba ihuriro ry’abakunzi b’umuziki wo kuramya, abaramyi n’abizera muri rusange, aho bazahurira mu mwuka umwe wo guhimbaza Imana. Abategura iki gikorwa barahamagarira abantu bose kuzizihiza iyi tariki no kuzitabira iki giterane cyitezweho guhindura benshi no gusiga amateka mashya mu muziki wa Gospel nyarwanda.

Shalom Worship Team yongeye gutegura Live Recording ikomeye yiswe Aracyabohora Experience – Season 2
Shalom worship team EAR REMERA
Aracyabohora Experience Season 2 hamwe na shalom Worship Team

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *