Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 2 Gashyantare
Turi ku wa 2 Gashyantare 2026.
Ni umunsi wahariwe urubyiruko muri Azerbaijan.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1900: Abapadiri bera basabye uruhushya rwo gukorera mu Rwanda, ibwami babanza kubyanga ariko baza kwemeranya kuhakorera, gusa basabwa kutivanga mu mikorere y’umwami.
1994: U Bubiligi bwirukanye Umwamikazi Rosalie Gicanda wari uri kwivuriza muri icyo gihugu.
1971: Perezida Idi Amin ufatwa nk’umunyagitugu wayoboye Uganda, yasimbuye ku butegetsi Perezida Milton (…)
Turi ku wa 2 Gashyantare 2026.
Ni umunsi wahariwe urubyiruko muri Azerbaijan.
Ni umunsi w’abihaye Imana muri rusange.
Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Catheline na Mutagatifu Nicolas.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1900: Abapadiri bera basabye uruhushya rwo gukorera mu Rwanda, ibwami babanza kubyanga ariko baza kwemeranya kuhakorera, gusa basabwa kutivanga mu mikorere y’umwami.
1994: U Bubiligi bwirukanye Umwamikazi Rosalie Gicanda wari uri kwivuriza muri icyo gihugu.

1971: Perezida Idi Amin ufatwa nk’umunyagitugu wayoboye Uganda, yasimbuye ku butegetsi Perezida Milton Obote.

2004: Umukinnyi wa Tennis ukomoka mu Busuwisi, Roger Federer yabaye nimero ya mbere ku Isi mu bakinnyi bakina umwe umwe, aca agahigo ko kumara ibyumweru 237 kuri uwo mwanya.

2005: Canada yashyizeho iteka ryemerera abahuje igitsina gushyingiranwa, bitangirwa gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga uwo mwaka.
2023: Miss Iradukunda Elsa yasezeranye na Iradukunda Dieudonne (Prince Kid) mu mategeko nk’umugore n’umugabo, umuhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Mu muziki
1973: Elvis Presley yahuye na Muhammad Ali muri Las Vegas, bahana impano.

Abavutse
1967: Laurent Nkunda, umujenerali ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

1977: Shakira, umuririmbyi ukomoka muri Colombia.

1987: Gerard Piqué, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne.

Abapfuye
2014: Luis Raúl, umunyarwenya n’umukinnyi wa filimi wakomokaga muri Puerto Rica.