Ubuhamya bwa Jesca Mucyowera mu ndirimbo nshya Amaraso
2 mins read

Ubuhamya bwa Jesca Mucyowera mu ndirimbo nshya Amaraso

Umuramyi Jesca Mucyowera, uzwi cyane mu Rwanda no hanze yarwo, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Amaraso”, ikomeje urugendo rwe rwo kugeza ku bantu ubutumwa bwiza binyuze mu muziki wuzuye ubuhamya n’ukwizera. Iyi ndirimbo ije yiyongera ku zindi zakunzwe cyane ku rubuga rwe rwa YouTube, aho asanzwe asangiza isi ibihangano bye n’umurimo w’uburamyi abinyujije muri gahunda ye izwi nka Restoring Worship.

Mu ndirimbo “Amaraso”, Jesca Mucyowera agaragaza ubuhamya bwe bwihariye bwo gukizwa, agaruka ku rukundo n’imbabazi by’Imana byamugejeje ku bugingo bushya. Avuga uko umusaraba wa Yesu Kristo wamubereye ibyiringiro bikomeye mu buzima bwe, awushyira ku rwego rwo hejuru nk’isoko y’ukwizera n’imbaraga zamuhinduye burundu.Uyu muramyi ashimangira ko gukizwa kwe kwabaye intangiriro y’ukuramya Imana mu kuri no mu mwuka, aho ataramya Imana nk’umugenzo gusa, ahubwo nk’umusaruro w’ubuzima bwahinduwe n’ubuntu bw’Imana. Indirimbo igaragaramo amagambo yuzuye ubuhamya, ashimangira ko umusaraba atari ikimenyetso cy’agahinda gusa, ahubwo ari inzira y’ubugingo n’intsinzi ku bakizwa.

Umuramyi Jesca Mucyowera wihariye ubuhanga bwo kwandika indirimbo nziza, akomeje ibihe byiza byo kuramya Imana

Jesca Mucyowera ahuza ubutumwa bw’iyi ndirimbo n’Ibyanditswe Byera byo mu 1 Abakorinto 1:18, bigira biti:“Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana.” Aya magambo asobanura neza insanganyamatsiko y’indirimbo, agaragaza itandukaniro riri hagati y’abemera n’abatarasobanukirwa n’ubushobozi bw’umusaraba.Nk’uko byagenze no ku zindi ndirimbo ze zakunzwe nka “Jehova Adonai”na “Ntazagutererana” byitezwe ko “Umusaraba”izakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya, bitewe n’ubutumwa bwayo bukomeye n’umwimerere w’ubuhamya burimo.

Indirimbo ikomeje kugaragaza umwihariko wa Jesca Mucyowera mu kuramya gushingiye ku Ijambo ry’Imana n’ubuzima bwahinduwe.Mu gusoza, indirimbo “Umusaraba” ni ubutumwa bukangurira abantu gusubira ku nkomoko y’ukwizera kwa gikristo, kwibuka igiciro cy’agakiza n’imbaraga ziri mu musaraba wa Kristo. Jesca Mucyowera akomeje kwigaragaza nk’umuramyi ufite intego yo kugarura no kwimakaza umuramyo w’ukuri, ugamije guhindura imitima no kubaka ukwizera kw’abatari bake.

Umuramyi Jesca Mucyowera mu mwambaro mwiza mu gitaramo kidasanzwe

Umuramyi Jesca Mucyowera wagiriye ibihe byiza muri Chorale Injili Bora akomeje gushyira hanze indirimbo nshya yakoreye mu gitaramo gikomeye yahuriyemo na Apostle Mignonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *