Album “The Conquerors”: Indi Ntambwe Ikomeye mu Rugendo rwa Sam Rwibasira
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sam Rwibasira, ukomeje kugaragaza uruhare rufatika mu muziki wa Gospel nyarwanda, yongeye kwigaragaza bikomeye binyuze mu bikorwa bye byubakiye ku myizerere ikomeye n’ubuhamya bwimbitse. Azwi cyane nk’umuramyi ufite umwihariko mu gutanga ubutumwa bwubaka umutima, Sam Rwibasira akunzwe n’abatari bake haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Sam Rwibasira afite amateka akomeye mu by’umuziki, aho yize umuziki mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhanzi rya Nyundo (École d’Arts de Nyundo) rimwe mu mashuri yihariye mu gutegura impano z’indashyikirwa mu Rwanda. Aya masomo yamufashije gukuza impano ye no gutunganya umuziki we mu buryo bw’umwuga, bituma indirimbo ze zigira ireme mu butumwa zitanga.Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo “Naramubonye” yabaye imwe mu ndirimbo zamamaye cyane mu rugendo rwe, ndetse n’izindi nka “Rizasohora,” “Narababariwe,” “Witinya” na “Uzanyibutse.” Izi ndirimbo zose zagiye zigaragaza umutima wo kuramya wihariye no gutanga icyizere ku bantu banyuranye.

Sam Rwibasira Akomeje Kwagura Umurimo We wo Kuramya Abinyujije mu Muziki
Usibye indirimbo yandika akanaririmba, Sam Rwibasira azwi kandi mu murimo wo kuramya binyuze mu rusengero akoreramo rwa Bethesda Holy Church, aho yagize uruhare runini mu kuyobora ibihe byo kuramya. Yanateguye ibitaramo bikomeye birimo “Naramubonye Live Concert,” byitabiriwe n’abaramyi bakomeye barimo na Arsène Tuyi, bigaragaza ubufatanye n’ubumwe mu murimo wo kuramya.Sam Rwibasira yishimiye gushyira hanze umushinga mushya w’album ye yitwa “The Conquerors,” yamaze kugera ku masoko atandukanye y’umuziki.
Iyi album igaragaza urundi rwego mu rugendo rwe rwa muzika, ikubiyemo ubutumwa bwo gutsinda, kwizera no kuguma mu Mana n’iyo ibihe bigoye.Nubwo kuri ubu bivugwa ko atuye mu Butaliyani (Italy) kuva mu ntangiriro za 2023, Sam Rwibasira akomeje umurimo we wo kwamamaza ubutumwa bwiza abinyujije mu muziki. Abakunzi be n’abakurikiranira hafi umuziki wa Gospel bakomeje kwitega byinshi kuri we, kuko agaragaza ko urugendo rwe rwo kuramya rutaragera ku musozo, ahubwo rukomeje gutera imbere ku rwego mpuzamahanga.

