Ku nshuro ya mbere Ben na Chance bateguye igitaramo cyitwa “Easter Jubilee Music Gathering” kizabera muri BK Arena
2 mins read

Ku nshuro ya mbere Ben na Chance bateguye igitaramo cyitwa “Easter Jubilee Music Gathering” kizabera muri BK Arena

Itsinda ry’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Ben & Chance, rigizwe n’umugabo n’umugore Ben Serugo na Mbanza Chance rikomeje kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda no hanze yarwo binyuze mu muziki ufite ubutumwa bukomeye n’umurongo w’ivugabutumwa uhamye.Aba

baramyi bazwi nk’abashakanye, ababyeyi ndetse n’abapasiteri, bafata umuziki nk’inzira yo kugeza ku bantu urukundo n’ukuri kw’Imana.Ben & Chance bakorera ibikorwa byabo byinshi i Kigali, aho bashingiye umurimo wabo wa muzika n’ubuyobozi bw’ivugabutumwa. Indirimbo zabo ziganjemo izo kuramya no guhimbaza Imana, akenshi bazishyira ahagaragara mu buryo bwa live recordings, bikarushaho gutuma ubutumwa bwazo bugera ku mitima ya benshi mu buryo bwimbitse.Uretse kuba ari abahanzi, Ben & Chance bafite intego yihariye yo gufasha kugabanya umubare w’ingo zisenyuka mu Rwanda.

Urugo nk’intwaro y’ivugabutumwa: Ben & Chance bagabanya icyuho cy’isenyuka ry’ingo

Ben & Chance bateguye “Easter Jubilee Music Gathering” izabera muri BK Arena

Binyuze mu buhamya bw’urugo rwabo, inyigisho n’indirimbo, baharanira kwigisha indangagaciro z’urukundo, kwihangana no kubahana hagati y’abashakanye, bagaragaza ko urugo rushobora kuba umusingi ukomeye w’ivugabutumwa.Mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane harimo “Yesu Arakora,” “Zaburi Yanjye,” na “Abagenzi,” zakomeje gukundwa n’abakristo benshi kubera amagambo akora ku mutima n’imiririmbire irangwa n’ubuhanga. Izi ndirimbo zifasha benshi kongera icyizere no gukomeza urugendo rwabo.

Ben & Chance bateguye igitaramo gikomeye cya “Easter Jubilee Music Gathering”, giteganyijwe ku wa 5 Mata 2026 kuri BK Arena. Iki gitaramo kizaba ari umwanya wo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwagutse.Iki gikorwa cyitezweho guhuriza hamwe imbaga y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya, kikaba n’umwanya wo kongera kwibutsa abantu agaciro ka Pasika n’intsinzi ya Kristo.

Nyuma ya Israel mbonyi, Ben na Chance batangiye urugendo rwo kuzaza Bk Arena

Biteganyijwe ko kizaba kirimo ibihe bikomeye byo gusenga, guhimbaza no kwakira ubutumwa bwubaka imitima.Ben & Chance bakomeje kugaragaza ko umuziki wa gospel ushobora kuba igikoresho gikomeye cyo guhindura ubuzima bw’abantu no kubaka imiryango ikomeye. Ibikorwa byabo bikomeje gutanga icyizere ko ivugabutumwa rinyuze mu muziki rishobora kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuryango nyarwanda no mu kubaka ukwemera gukomeye.

Amafoto ya Ben na Chance mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana

Ben Umuyobozi w’indirimbo yitwa Iyi ntwari ninde ya Alarm ministries Rwanda

Chance Umuyobozi w’indirimbo akaba umwe mubagira uruhare rukomeye mw’iterambere ry’umuziki wa Alarm ministries
Ben umwanditsi w’indirimbo zakunzwe cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *