TOP7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo Zigufasha Kuryoherwa na Weekend yawe Uhimbaza Imana
2 mins read

TOP7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo Zigufasha Kuryoherwa na Weekend yawe Uhimbaza Imana

Mu gihe umuziki wa Gospel ukomeje kuba umuyoboro ukomeye wo kugeza ubutumwa bw’ihumure, ibyiringiro n’agakiza ku bantu benshi, Gospel Today ikomeje gutoranya no kubagezaho indirimbo nshya zigaragaza imbaraga mu butumwa no mu buryo zakiriwe n’abakunzi bazo. Nk’uko bisanzwe buri wa Gatanu, uru ni urutonde rw’indirimbo zirindwi nshya ziyoboye izindi muri iki cyumweru, zatoranyijwe hashingiwe ku gukundwa cyane no ku butumwa bwiza buzikubiyemo buhembura imitima y’abazumva.
Indirimbo zigize TOP 7 Gospel Song of The Week zikaba zikurikirana mububuryo bukurikira;

1. SIKU ZA MATATA – Nzungu Ft. Ben & Chance

Iyi ndirimbo izanye ubutumwa bwo kwiringira Imana mu bihe bikomeye. Yibutsa abakristo ko n’iyo habayeho “iminsi y’ibibazo”, Imana iguma ari ubuhungiro n’igisubizo cyizewe.

2. UMUKIZA – Gisubizo Ministry Ohio

“Umukiza” ni indirimbo ishimangira ko Yesu ari we soko y’agakiza. Ubutumwa bwayo bwibutsa abizera ko agakiza kabonerwa muri Kristo wenyine, kandi ko kumwiringira ari byo bizana amahoro nyayo.

3. TUBIVUZE NTIBYASHIRA – Impanda Choir ADEPR SGEEM

Impanda Choir bazanye indirimbo yo guhimbaza Imana ku bw’ibyiza idahwema gukorera abayizera. Nk’uko umutwe ubivuga, n’iyo wabivuga kenshi, ibyiza by’Imana ntibyarondoreka ngo bishire.

4. ISOKO Y’UBUZIMA – True Worshipers Ministries

Iyi ndirimbo irarikira abantu bose kwegera “Isoko y’Ubugingo” ari ryo Mana. Igaragaza Imana nk’itanga ubugingo n’ibyiringiro bidashira ku bayishaka by’ukuri.

5. INYANGAMUGAYO – David Kega ft. Anne Kabera

Mu njyana ituje kandi yuzuye amarangamutima yo kuramya, David Kega na Anne Kabera bashimangira Imana nk’Inyangamugayo, idahinduka kandi ihora isohoza amasezerano yayo.

6. ZIRAZIRITSE – Senga B ft. Nkomezi Prosper

Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwo kwizera imbaraga z’Imana zishobora kubohora no guca iminyururu yose y’ibyaha n’ibibazo. Ihamagarira abakristo kwizera ko imbaraga z’Imana.

7. NDI UWE – Elayono Worship Family

“NDI UWE” ni indirimbo yo kwiyegurira Imana byuzuye. Yerekana umutima w’umwizera wemera ko ari uw’Imana, kandi ko ubuzima bwe bugomba kuyihesha icyubahiro.

Izi ndirimbo zirindwi zikomeje gufasha benshi kwegera Imana no guhemburwa mu mitima yabo. Gospel Today ikomeza kubagezaho uru rutonde buri wa Gatanu, mu rwego rwo gushyigikira umuziki wa Gospel no gufasha abizera gukura mu by’umwuka binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *