Icyo Pasiteri Rutayisire avuga ku bagabo bakoresha Viagra batera akabariro
Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire, yagaragaje ko bibabaje kubona abantu bayoboka umuti witwa ‘viagra’ wongerera imbaraga abagabo mu gutera akabariro, ndetse agaragaza ko n’abayicuruza baba bagamije indonke kurusha gutanga ubuvuzi.
Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Dr. Antoine Rutayisire yagaragaje impungenge zitangirira ku kuba abantu batangira gukoresha ‘viagra’ bataranamenya niba bafite ikibazo gikeneye imiti y’inyunganizi.
Ati “Umuntu agiye mu rugo, nta wamwigishije uburyo icyo gikorwa kigenda ngo amubwire ko atari ngombwa kujya kugura za viagra ngo yemeze umuntu. Ngo amubwire ko hari uburyo karemano bikorwa kandi bikagenda neza. Ibyo nta we uba yarabimwigishije. […]. Noneho ucuruza viagra kuko azi ko abantu bafite ibibazo mu gukora imibonano mpuzabitsina [aracuruza].”
Rev. Dr. Rutayisire kandi yagaragaje ko ubusanzwe viagra atari n’umuti woroheje wo gukoresha umuntu atawandikiwe kuko ushobora guteza ibyago.
Ati “Buriya viagra ikorwa ntiyari igenewe gukoreshwa mu by’imibonano mpuzabitsina, wari umuti w’umutima. Nyuma baje gusanga no muri icyo gikorwa ishobora kongera imbaraga ariko ubundi ntikenewe, nta mpamvu. Niba ndi umusaza sinkeneye viagra kuko ishobora kungiraho ingaruka kuko mbere yo kuyikoresha uba ugomba kujya kwa muganga bakareba niba umutima wawe nta kibazo byawugiraho.”
Yagarutse kandi no ku basore bumva ko kugira ngo imibonano mpuzabitsina igende neza bagomba gukoresha Viagra, agaragaza ko atari wo muti.
Ati “Nk’abasore baba bagura viagra y’iki? Kuki agomba kukwemeza yanyoye viagra? Yabanje akagukunda, ko ari ibyo by’ibanze. Ubundi imibonano mpuzabitsina ntikabatere ubwoba ni nk’inkono bateka. Iyo ibiryo ubirekeye umwanya uhagije ku ziko birashya cyane bigashya neza ariko iyo ubicishijeho ubibabuye usangamo imbere bikiri bibisi.”
Uwo muvugabutumwa yasoje agaragaza ko asanga impamvu ituma hari amakosa menshi abantu bakora mu mibonano mpuzabitsina, ari uko hari ibintu batigishwa mbere cyangwa se ngo banabiganire, buri umwe amenye amakuru ku miterere y’umubiri w’undi.
