Album “Waranzuye” ya Danny Mutabazi yanyuze umutima wa Aline Gahongayire, Aime Uwimana na Gaby Kamanzi
2 mins read

Album “Waranzuye” ya Danny Mutabazi yanyuze umutima wa Aline Gahongayire, Aime Uwimana na Gaby Kamanzi

Umuramyi w’icyitegererezo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Aline Gahongayire, yatangaje imbamutima ze kuri album nshya “Waranzuye” ya Danny Mutabazi, ayishimira byimazeyo anahamya ko irimo ubutumwa bukomeye bw’umuzuko n’icyizere ku bakunzi b’umuziki wo kuramya.

Aline Gahongayire, uzwi nk’umwe mu babyeyi b’abaramyi benshi mu Rwanda kubera uruhare rwe rukomeye mu iterambere ry’umuziki wo kuramya, yavuze ko yakiranye ibyishimo bikomeye ubutumire bwa Danny Mutabazi bwo kuzitabira igikorwa cyo kumva alubumu ye nshya “Waranzuye”.

Aline Gahongayire ashimangira ko alubumu “Waranzuye” irimo umuzuko

Yagaragaje ko ari iby’agaciro kuba abaramyi bakomeje guhurira hamwe mu gushyigikirana no guteza imbere umuziki ugamije guhimbaza Imana.Uyu muramyi yavuze ko yagize amahirwe yo kumva bimwe mu bigize iyi alubumu ubwo yasuraga studio Danny Mutabazi yakoreyemo. Yongeyeho ko yahise atwarwa n’ubutumwa bukomeye buri muri izi ndirimbo, cyane cyane ubutumwa bw’umuzuko, ashimangira ko “Waranzuye” ari alubumu izakora ku mitima ya benshi kandi igakomeza kubaka ukwizera kw’abayumva.

Aline Gahongayire yasabye abakunzi b’umuziki wo kuramya gukomeza kwitegura no kwitega ibihe byiza byuzuyemo gusabana n’Imana, avuga ko iyi alubumu ari impano ikomeye izafasha benshi kongera gusobanukirwa n’urukundo n’imbaraga by’Imana. Yashimye kandi umuhate n’ubwitange Danny Mutabazi akomeje kugaragaza mu murimo we w’ivugabutumwa binyuze mu muziki.Uretse Aline Gahongayire, abandi baramyi bakomeye barimo Gaby Kamanzi na Aime Uwimana nabo bagaragaje ko banejejwe bikomeye n’alubumu “Waranzuye”.

Danny Mutabazi ashyigikiwe n’abaramyi bakuru mu rugendo rwa “Waranzuye” Ikimenyetso cy’igihe gishya cya Danny Mutabazi

Aba baramyi bavuze ko indirimbo zigize iyi alubumu zifite ireme rihanitse kandi zigatanga ubutumwa bwubaka, bigatuma bayifata nk’impano yihariye ku bakunzi bo kuramya Imana.“Waranzuye” ya Danny Mutabazi ikomeje kwakirwa neza n’abaramyi bakomeye n’abakurikiranira hafi umuziki wa gakristo mu Rwanda. Ibi bituma benshi bayitegerezanya amatsiko menshi, bayibona nk’alubumu igiye kugira uruhare runini mu gukomeza kuzamura urwego rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, no kugeza ku bantu ubutumwa bw’icyizere, umuzuko n’ubugingo bushya.

Gaby Kamanzi na Aime Uwimana bashimangiye agaciro ka “Waranzuye”
Gaby kamanzi umwe mu baramyi babahanga baririmbana ibyishimo bidasanzwe yakiranye ibyishimo ubutumire bwa Danny Mutabazi
Umuramyi Gaby Kamanzi
Aline Gahongayire yagize amahirwe yo kumva kuri Album ya Danny Mutabazi mbere ya bantu benshi
Umuramyi Aline gahongayire wishimiye kumva album nshya yitwa Waranzuye ya Danny Mutabazi
Danny Mutabazi ashyigikiwe n’abaramyi bakuru mu rugendo rwa “Waranzuye” Ikimenyetso cy’igihe gishya cya Danny Mutabazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *