Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 14 Gashyantare
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 14 Gashyantare

Turi ku wa 14 Gashyantare 2026.
Umunsi mwiza w’abakundana “witiriwe” Mutagatifu Valantin ku bawizihiza.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1997: Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Kofi Annan yatoranyije abantu batanu mu kanama gashinzwe umutekano aho bahawe inshingano zo gukurikirana amakuru yavugaga ko igisirikare cya Leta ya Kinshansa giha inkunga y’intwaro abo muri FDLR basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
2004: Tunisia yatwaye Igikombe (…)

Turi ku wa 14 Gashyantare 2026.

Umunsi mwiza w’abakundana “witiriwe” Mutagatifu Valantin ku bawizihiza.

Ku munsi nk’uyu Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Valentin na Mutagatifu Zenon.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1997: Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Kofi Annan yatoranyije abantu batanu mu kanama gashinzwe umutekano aho bahawe inshingano zo gukurikirana amakuru yavugaga ko igisirikare cya Leta ya Kinshansa giha inkunga y’intwaro abo muri FDLR basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

2004: Tunisia yatwaye Igikombe cya Afurika ku nshuro yayo ya mbere aho yatsinze Maroc ibitego 2-1.

2005: Urubuga rwa YouTube rwafunguwe ku mugaragaro.

2018: Jacob Zuma wari Perezida wa Afurika y’Epfo yareguye.

Mu muziki

1991: Boyz II Men basohoye album yabo ya mbere bise “CooleyHighharmony”, ari na yo yari iriho indirimbo Boys To Men.

Abavutse

1986: Ahitwa Mengo muri Uganda, havukiye Anita Pendo wubatse izina mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda kuva ku bushyushyarugamba mu birori, kuvanga imiziki no kuba umunyamakuru mu bitangazamakuru bitandukanye.

1988: Ángel Di María, Umunya-Argentine wamenyekanye cyane mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru n’andi makipe nka Real Madrid, Manchester United na Paris Saint-Germain.

1997: Breel Embolo, Umusuwisi ukina asatira izamu mu ikipe y’icyo gihugu no muri Rennes yo mu Bufaransa.

Abandi bazwi bavutse kuri iyi taliki, harimo Edinson Cavani mu 1987 na Christian Eriksen mu 1992.

Abapfuye

2021: Carlos Menem wabaye perezida wa Argentine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *