Ubushuti bwamara imyaka 7 bushobora kumara ubuzima bwa muntu bwose – Ubushakashatsi
Ubushuti ni kimwe mu bintu bifite agaciro gakomeye mu buzima bw’umuntu kuko bufasha mu kugira ubuzima bwiza haba ku mubiri no mu mitekerereze. Nubwo inshuti nyinshi zisimburana bitewe n’aho umuntu ageze mu buzima, ubushakashatsi bwagaragaje ko inshuti zimaze igihe kirenze imyaka irindwi zishobora kuguma zihamye kugeza ku iherezo ry’ubuzima. Ubushakashatsi bwakozwe na Gerald Mollenhorst wo […]
Ifite ubutumwa bwihariye bwo gukumbuza abizera ibyiza by’ijuru: Chichi wamamaye muri Gisubizo Ministries n’umugore we Vovo barakataje mu muziki wa Gospel
Umuramyi Ntebutsi Etienne uzwi nka Chichi, wamamaye mu itsinda Gisubizo Ministries, ari kumwe n’umugore we Mutumwinka Yvonne [Vovo], bakomeje kugenda bashimangira umusanzu wabo mu guteza imbere ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.Bombi ni abaririmbyi b’abanyamwuka bafite intego yo kugeza ijambo ry’Imana kuri benshi, by’umwihariko barushaho kuba urugero rwiza nk’umugabo n’umugore bakorana umurimo w’Imana mu bumwe no mu […]
Abarwara kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura bakomeje kwikuba inshuro nyinshi
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irahamagarira Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange, kwirinda no kwisuzumisha indwara za Kanseri kubera ko imibare y’abarwara iy’inkondo y’umura mu Rwanda yikubye inshuro zirenga icumi mu myaka icumi ishize. Muri Gashyantare uyu mwaka, MINISANTE yatangije gahunda yo kurandura burundu Kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2027, mbere ho imyaka itatu kuri gahunda […]
Wari uzi ko guhekenya shikarete bifite akamaro? Sobanukirwa
Abantu benshi bakunda guhekenya shikarete [chiclette] kugira ngo barwanye umwuka mubi mu kanwa, hato batabangamira bagenzi babo, abandi bakayihekenyera urukundo gusa, ariko se wari uziko guhekenya shikarete bifite akamaro mu buzima? Igitekerezo cyo gukora shikarete ni icyo mu myaka ya 1800, nyuma y’uko guhekenya amariragege y’ibiti byari bimaze kuba umuco w’Abagiriki. Icyo gihe ni bwo […]
“Ibyo twabigezeho ariko ntibihagije.” Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana
Ubwo hatangizwaga inama igamije kuganira ku ishusho ry’uburezi mu Rwanda, Ministeri y’Uburezi yatangaje ko yageze ku ntego yayo aho byibuze abana 45% batangira amashuri abanza barabanje kwiga mu mashuri y’incuke. Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa mu bijyanye n’uburezi, ikaba iri kwibanda ku bibazo biri mu burezi ndetse n’uko byahabwa […]
Ese twitege kongera gutungurwa? Twiyibutse uko byari bimeze mu gitaramo “Unconditional Love Season 1” cya Bosco Nshuti
Hari ku Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira, ubwo umuramyi Bosco Nshuti yakoraga igitaramo ‘Unconditional Love Live Worship Concert’ cyabereye muri Camp Kigali mu mujyi rwagati, anezeza byimazeyo imitima y’abakitabiriye ndetse yereka abamukunda umukunzi we Vanessa Tumushimwe biteguraga kurushinga. Baje gukora ubukwe kuwa 19 Ugushyingo 2022. Uyu muramyi w’izina ryubashywe mu muziki wo kuramya no guhimbaza […]
Helicopter Parenting: Igihe umubyeyi arera umwana nk’indege ihora imuzengurutse
“Helicopter parenting” ni uburyo bwo kurera aho ababyeyi bagira uruhare rukabije bwo gukurikirana ubuzima bw’abana babo, kugeza aho binjira mu bintu byose na gahunda zose zireba umwana. Aba babyeyi baba bameze nk’indege ya kajugujugu ihora izenguruka hejuru y’umwana, aho umubyeyi agereranywa n’iyo ndege atamureka ngo agire ibice bimwe na bimwe by’ubuzima bwe yigengamo. Mu bihe […]
Hari imbuto nyinshi z’umwuka ziva kuri uwo musozi: Vatican yemeje Ahantu hashya nk’ahantu ho gusengera ugatungana ku Mana
Ibiro bya Vatican bishinzwe kwigisha ukwemera (Dicastery for the Doctrine of the Faith) byohereje ibaruwa ishimangira ko hari imbuto nyinshi z’umwuka ziva ku musozi wa Zvir muri Slovakia, aho bivugwa ko habereye ibonekerwa rya Bikira Mariya hagati y’umwaka wa 1990 na 1995 hafi y’umudugudu muto wa Litmanová. Bishingiye ku mabwiriza mashya yasohowe umwaka ushize, ibi […]
Ese Robots zishobora gusimbura abantu mu bushakashatsi bwo mu isanzure?
Tariki ya 24 Ukuboza 2024, mu isanzure hoherejweyo icyogajuru gikoresha ubwenge bw’ikoranabuhanga cyanyuze hafi y’izuba kurusha ikindi kintu cyose cyakozwe n’abantu. Iki cyogajuru cya NASA cyitwa Parker Solar Probe intego yacyo cyari kigamije kumenya byinshi ku Izuba, harimo uburyo rigira imyuka n’imirasire ishobora kugira ingaruka Ku Isi. Byari urugendo rutarimo umuntu n’umwe kuko icyo cyogajuru […]
Iki ni cyo gihe ubumenyi bwandagaye kuva isi yaremwa kubera ikoranabuhanga
Mu gihe isi ikomeje gutera imbere, ikoranabuhanga ryagize uruhare runini mu guhindura ubuzima bw’abantu ku buryo bugaragara. Ubu, ubushobozi bw’ikoranabuhanga n’imiyoboro ya interineti byarushijeho kuba ingirakamaro kurusha uko byari byifashe mu bihe byashize. Impinduka zituruka ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, aho amakuru aboneka byoroshye kandi mu buryo bwihuse, bigafasha abantu kubona ubumenyi n’amakuru bitabaye ngombwa guhura cyangwa […]