
Ese twitege kongera gutungurwa? Twiyibutse uko byari bimeze mu gitaramo “Unconditional Love Season 1” cya Bosco Nshuti
Hari ku Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira, ubwo umuramyi Bosco Nshuti yakoraga igitaramo ‘Unconditional Love Live Worship Concert’ cyabereye muri Camp Kigali mu mujyi rwagati, anezeza byimazeyo imitima y’abakitabiriye ndetse yereka abamukunda umukunzi we Vanessa Tumushimwe biteguraga kurushinga. Baje gukora ubukwe kuwa 19 Ugushyingo 2022.
Uyu muramyi w’izina ryubashywe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye “Unconditional Love Live Concert – Season 2” gitegerejwe na benshi dore ko ari ku nshuro ya kabiri agiye gukora igitaramo nk’iki cyubakiye ku kuramya Imana no kuyitambira ku bw’urukundo rwayo rutarondoreka.
Igitaramo cya Bosco Nshuti “Unconditional Love – Season 2” kiraba tariki 13 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali. Ni igitaramo araba akoze ku nshuro ya kabiri, akaba ariyo mpamvu yacyise “Unconditional Love – Season 2”. Yaherukaga gukora igitaramo nk’iki ku wa 30 Ukwakira 2022 muri Camp Kigali. Amatike akaba ari kuboneka ku rubuga rwe www.bosconshuti.com.
Tariki ya 30 Ukwakira 2022 Bosco Nshuti yakoze igitaramo cy’akataraboneka cyitabiriwe n’abakozi b’Imana barimo Pasiteri Desire Habyarimana, Alexis Dusabe, Danny Mutabazi, abaramyi James na Daniella, Prosper Nkomezi, Alarm Ministries, Josh Ishimwe, Mani Martin, umukinnyi wa Filime uzwi nka Bamenya n’abandi bantu batandukanye.
Ku isaha ya 16:30 nibwo Alarm Ministries yari igeze ku ruririmbiro, ari nayo yatangije iki gitaramo byeruye. Baririmbye indirimbo zabo zikundwa na benshi zirimo ‘Ijambo rye rirarema’, ‘Uko sawa’, ‘Mesiya’ n’izindi.
Bakurikiwe n’umuramyi Josh Ishimwe uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwa gakando, akaba yari kumwe n’abasore bamufashije mu mbyino nyarwanda. Yaririmbye indirimbo zirimo ‘Reka ndate Imana Data’, ‘Imana iraduteturuye’, ‘Rumuri rutazima’, ‘Yezu wanjye’ n’izindi.
Ku isaha ya 18:20 umuhanzi Bosco Nshuti yageze ku ruririmbiro atangirana n’isengesho ndetse ashimira ababyeyi n’abavandimwe be bari baje kumushyigikira. Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zishimiwe n’imbaga y’abantu, ndetse bamufasha mu kuririmba mu buryo byagaragaraga ko bafashijwe.
Zimwe mu ndirimbo Bosco yaririmbye harimo ‘Ni muri Yesu’, ‘Yishyuye imyenda’, ‘Yanyuzeho Umutima’, ‘Uhimbazwe Yesu’, n’izindi, ndetse muri icyo gihe nibwo yahamagaye umukunzi we maze amwereka imbaga y’abantu ababwira ko ariwe bateganya kurushinga.
Nyuma y’igitaramo cyiza Bosco yakoze, bahaye umwanya Pasiteri Desire Habyarimana maze atanga ubutumwa bwiza aho yagarutse ku rukundo, ubuntu n’imbabazi z’Imana ndetse yibutsa abantu ko atari abanyamadini ahubwo ari abana b’Imana, ijambo rye ryasojwe no gusenga ashimira Imana.
Hakomerejeho umuramyi Alexis Dusabe waririmbye anicurangira indirimbo ze zirimo ‘Kuki turira’ na ‘Njyana i Gorogota’ ari nako abantu bamwereka urukundo bamufasha mu kuziririmba.
Ku isaha ya 20:30 abaramyi James na Daniella bageze ku ruririmbiro bagaragarizwa ibyishimo byinshi. Baririmbye indirimbo zabo zirimo ‘Nubu niho ndi’, ‘Yongeye guca akanzu’, ‘Isezerano’, ‘Nzakugezayo’ n’izindi.
Nyuma umuhanzi Bosco Nshuti yasanze James na Daniella ku ruririmbiro bafatanya indirimbo ‘Nzamuzura’ na ‘Ibyo ntunze’. Mu gusoza Bosco yongeye gushimira abitabiriye igitaramo ‘Unconditional love’, abasaba ko n’ubutaha bazagaruka kumushyigikira.
Bosco Nshuti yatangiye kumenyekana mu muziki wo kuramya Imana mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo “Ibyo ntunze”. Akunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Yanyuzeho’, ‘Ukwiye amashimwe’, ‘Inyembaraga’, ‘Umusaraba’ hamwe na ‘Ibyo ntunze’, ‘Uba mu bwihisho’, n’izindi.
Azwiho ubuhanga mu kuririmba biherekejwe n’ijambo ry’Imana, n’ubutumwa buhumuriza imitima. Amaze gutunganya Album eshatu: ‘Ibyo Ntunze’, ‘Umutima’, ‘Ni muri Yesu’ ndetse byitezwe ko ari buze gushyira hanze Album ya kane yise ‘Ndahiriwe’.

Mu gitaramo ‘Unconditiona Love Live Concert Season 1,’ Bosco Nshuti yaratunguranye yerekana umukunzi