Ifite ubutumwa bwihariye bwo gukumbuza abizera ibyiza by’ijuru: Chichi wamamaye muri Gisubizo Ministries n’umugore we Vovo barakataje mu muziki wa Gospel
2 mins read

Ifite ubutumwa bwihariye bwo gukumbuza abizera ibyiza by’ijuru: Chichi wamamaye muri Gisubizo Ministries n’umugore we Vovo barakataje mu muziki wa Gospel

Umuramyi Ntebutsi Etienne uzwi nka Chichi, wamamaye mu itsinda Gisubizo Ministries, ari kumwe n’umugore we Mutumwinka Yvonne [Vovo], bakomeje kugenda bashimangira umusanzu wabo mu guteza imbere ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.Bombi ni abaririmbyi b’abanyamwuka bafite intego yo kugeza ijambo ry’Imana kuri benshi, by’umwihariko barushaho kuba urugero rwiza nk’umugabo n’umugore bakorana umurimo w’Imana mu bumwe no mu rukundo.

Chichi na Vovo bakomoka i Mulenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko bafite inkomoko mu Rwanda. Bamenyanye mu 2015, baza gushyingiranwa mu 2020, hanyuma mu 2023 batangiza itsinda ryabo bwite rikora umuziki wa Gospel.

Bemeza ko mu 2022 ari bwo bumvise neza umuhamagaro wihariye wo guhaguruka bakabwira abantu ubutumwa bwiza banyujije mu bihangano.

Bombi batangaza ko indirimbo zabo zishingiye ku kuri ku butumwa bwiza bwa Yesu Kristo, buha abantu ibyiringiro, bukongera kwizera no kubafasha gukura mu mwuka.

Chichi yatangaje ko biyemeje kurushaho kongera imbaraga no gukorana n’abandi bahanzi bo mu Rwanda no hanze yarwo, kugira ngo Gospel Nyarwanda ikomeze gukura no kugera ku rwego mpuzamahanga.

Indirimbo yabo nshya “Mbega Igitaramo” ifite ubutumwa bwihariye bwo gukumbuza abizera ibyiza by’ijuru, ikabibutsa ko hari ibyo Imana yabateguriye kandi ko hari ibirori bikomeye bizabera mu ijuru ku munsi w’Imana.

Iyi ndirimbo ije isanga izindi zagiye zibafasha kubaka umurimo wabo zirimo Twaremwe, Juru we Tegeka, Amani n’izindi.

Chichi afite amateka akomeye muri Gospel Nyarwanda. Yagize uruhare rugaragara mu gukomera kwa Gisubizo Ministries, ari no mu bayihimbiye zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Nta Mana na Buzima, Uruwera n’izindi.

Yagize ati: “Njyewe n’umufasha wanjye twaririmbaga muri Gisubizo Ministries ifite icyicaro mu Mujyi Kampala. Gusa, njyewe nanaririmbye no muri Gisubizo ya Kigali.” -Uruhare rwe rwagize ingaruka nziza ku ikura ry’iri tsinda rikomeye mu Rwanda.

Kuba umugabo n’umugore bakorana umurimo w’Imana binyuze mu muziki wa Gospel ni ikintu gifite agaciro gakomeye. Bibyara ubumwe, guhuza intego z’ubuzima n’umuhamagaro, kandi bikagaragaza ishusho nyayo y’urugo rwubatse ku Mana. Abo nk’aba baba bashobora kwiyubaka nk’umuryango, ariko bakanubaka abandi mu buryo bw’umwuka.

Mu buryo bwagutse, urugo nk’urwabo rutanga ishusho y’uko Gospel itari amagambo gusa, ahubwo ari ubuzima bwimbitse bw’abantu bemeye gukorera Imana batizigama, bakabikora mu mucyo, mu rukundo no mu bumwe. Kandi bitera imbaraga n’abandi bashakanye baba bafite umuhamagaro nk’uwo ariko batinya gutangira.

Chichi na Vovo bemeza ko umuryango wubakiye ku Mana ushobora guhinduka isoko y’umugisha ku bantu benshi. Bifashishije ingabire bahawe, biyemeje gukomeza gufasha abantu kumenya Imana binyuze mu ndirimbo, bagatera imbaraga abandi baririmbyi ndetse n’abashakanye bafite indoto zo gukorera Imana. Batangiye urugendo nk’itsinda ry’abarushinze, nyuma y’abarimo James na Daniella, Jado Sinza n’umugore we, n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *