Wari uzi ko guhekenya shikarete bifite akamaro? Sobanukirwa
2 mins read

Wari uzi ko guhekenya shikarete bifite akamaro? Sobanukirwa

Abantu benshi bakunda guhekenya shikarete [chiclette] kugira ngo barwanye umwuka mubi mu kanwa, hato batabangamira bagenzi babo, abandi bakayihekenyera urukundo gusa, ariko se wari uziko guhekenya shikarete bifite akamaro mu buzima?

Igitekerezo cyo gukora shikarete ni icyo mu myaka ya 1800, nyuma y’uko guhekenya amariragege y’ibiti byari bimaze kuba umuco w’Abagiriki.

Icyo gihe ni bwo abahanga batangiye gukoresha plastique yoroshye cyane ivanze n’ayo mariragege, bagakora igisa na shikarete.

Mu myaka ya 1900, inganda zatangiye kujya zikora shikarete zikoze muri izo plastique, gusa zivanzemo indi miti cyangwa ibindi bintu biryohera. Aha bamwe banatangiye kuyiyoboka nk’umuti w’amenyo.

Uko imyaka yagiye ishira, uburyo shikarete zikorwamo bwarahindutse ku buryo hasigaye izagenewe guhekenya gusa, izo gukura impumuro mbi mu kanwa, izivura indwara runaka nk’inkorora n’ibindi.

Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Statista, igaragaza ko mu 2020 abarenga miliyoni 160 bahekenye shikarete, ndetse 62% barya shikarete nibura imwe ku munsi.

Nubwo abenshi bakunze kuyirya, ntibazi ko shikarete ari ingirakamaro mu buzima kuko hari ibintu runaka ifasha ubwonko ndetse n’igogora.

Akamaro ka shikarete mu mubiri

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika cyita ku Buvuzi (NIH), bwagaragaje ko 64% by’abantu bakora imirimo itandukanye cyangwa kwiga, iyo barya shikarete babasha kubyitaho ugereranyije n’ababikora nta shikarete bahekenya.

Iba igatuma benshi mu bayikoresha ituma wita ku bintu runaka nk’amasomo cyangwa akazi.

Shikarete igabanya ibibazo byo mu mutwe birimo agahinda gakabije, guhangayika, umunaniro ukabije ndetse bikongera ubushobozi bw’ubwonko bwo kwibuka, kuko ituma imitsi yohereza amaraso mu mutwe ikora cyane nkuko NIH yabigaragaje.

Shikarete ishobora kugufasha gutakaza ibiro kuko ikurinda kurya inshuro nyinshi ku munsi. Ubushakashatsi bwakoze na Kamaniza ya Rhode Island yo muri Amerika, bwagaragaje ko umuntu urya shikarete cyane ku munsi agabanya 5% bya kalori [calories] afite mu mubiri we.

Shikarete igufasha mu kurinda amenyo kuko ituma ugira amacandwe menshi mu kanwa, ibirinda amenyo kuba yakwibasirwa n’udukoko tuyangiza ndetse n’ibindi binyasukari biyasigaramo umaze kurya.

Shikarete ishobora kukurinda indwara y’ikirungurira, dore ko iringaniza acid izamuka mu muhogo iva mu gifu.

Nubwo kurya shikarete bifite ibyiza byinshi, baravuga ngo “Nta byera ngo de!”. Kuyihekenya bishobora kugutera umutwe, ibibazo by’urwasaya, gushirira amenyo n’ibindi.

Ni byiza guhekenya shikarete zidakozwe n’ibinyasukari byinshi, kuko bitiza umurindi kwangirika kw’amenyo, kugira umubyibuho ukabije, ndetse n’indwara diabete.

Guhekenya shikarete bishobora kugabanya umunaniro ukabije, agahinda gakabije ndetse bigatuma wita ku masomo cyangwa ku kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *