Category: ABAHANZI
This Far by Grace– Igitaramo Kinini cya Mwalimu Ssozi Joram
Serena Hotel, Kampala – Nzeri 7, 2025 Mwalimu Ssozi Joram, umwanditsi w’indirimbo, umutoza w’abaririmbyi n’umuyobozi w’umuziki w’igihe kirekire mu ndirimbo za gikirisitu, yatangaje igitaramo cye cyiswe “This Far by Grace” kizabera i Kampala muri Uganda, ku wa 7 Nzeri 2025. Iki gitaramo giteguranywe umwihariko, kizabera kuri Serena Hotel kuva saa kumi (16:00) kikaba kigamije gushimira […]
Inzira ya Israel Mbonyi kuva Uvira kugera ku Mitima ya Miliyoni z’Abanyarwanda n’Abanyafurika
Kuririmba n’igikorwa usanga abantu benshi bakunze gukora ndetse ababikora kinyamwuga ugasanga bibazanira ubutunzi, abenshi bakibanda ku ndirimbo zikunze kwitwa iz’isi mu gihe abandi bashyira imbaraga mu kuririmbira Imana. Dufashe uruhande rw’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, byakugora gukora urutonde rw’abo ukarenza ingohe umuhanzi Israel Mbonyi. Israel Mbonyicyambu ukoresha amazina ya Israel […]
Ubutumwa bwa Bibiliya Bwakwirakwiye mu Kibuga cya baseball
CLEVELAND, USA – Umukinnyi w’umupira wa Baseball ukinira ikipe ya Cleveland Guardians yatunguye abafana ubwo yabasangizaga ijambo ry’Imana ndetse n’umurongo wo muri Bibiliya yanditse ku gikapu cy’ukuboko (glove) cye, ibintu byahise bikwira ku mbuga nkoranyambaga bigakora ku mitima ya benshi. Uyu mukinnyi, ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye muri Major League Baseball (MLB), yagaragaye abaza abana […]
Biteganyijwe ko ikoranabuhanga rya E-Ubuzima rigomba gutangira gukoreshwa hose bitarenze 2025
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko Ikoranabuhanga rya E-Ubuzima rizaba ryatangiye gukoreshwa mu bitaro byose n’ibigo nderabuzima bitarenze uyu mwaka (2025). E-Ubuzima (National Electronic Medical Record System) ni ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga serivisi ku bagana ibigo nderabuzima n’ibitaro bikuru, aho umurwayi asabwa imyirondoro ikandikwa muri mudasobwa, ubundi akayoborwa muri serivisi z’ubuzima akeneye. Ni ikoranabuhanga aho ryatangiye […]
Nyuma y’imyiteguro ikomeye Elayono Worship Family baje gukora igitaramo Edition ya 2 bise “ Ndi uwe” bituma abantu benshi babyakiriramo agakiza
Elayono Worship Family bakoze igitaramo gikomeye bise “Ndi Uwe Live Recording Concert – Edition 2”, cyabaye ku nshuro ya kabiri dore ko buri mwaka biyemeje kujya bakora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana. Ni igitaramo cyatanze umusaruro ubyibushye aho abantu 12 bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwabo. Tariki ya 16 Kanama 2025, ni bwo […]
Umuramyi Jonathan Bacogoza aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Hejuru” aho yayifashishijemo umunyarwenya ukunzwe n’abatari bake
Mu buzima busanzwe, Jonathan Bacogoza ni umuntu wicisha bugufi, ugira urukundo ndetse agakunda Imana. Indirimbo ya mbere yashyize hanze, yitwa ‘Inzira y’ukuri,’ ikaba yarasohotse mu mwaka ushize. Jonathan Bacogoza umaze igihe gito atangiye urugendo rwo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yongeye gukora mu nganzo, ashyira hanze indirimbo nshya igaragaramo umunyarwenya Dogiteri Nsabii usanzwe […]
Ese wari uziko kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza ari imbarutso y’ingabire nyinshi zitandukanye? Umuramyi KY Kash yakiriye ingabire ye muri ubwo buryo
Umuziki nyarwanda ukomeje kugaragaza impano nshya, kuri iyi nshuro KY Kash ni izina riri mu mazina mashya akomeje guca amarenga mu bahanzi hatanga ubutumwa bwiza bwiganjemo ubwo kugandukira Imana. KY Kash, yavutse ku wa 15 Ukuboza 1996, ni imfura mu bana bane babana we mama wabo kuko ari we bafite gusa. Yasoje amashuri yisumbuye mu […]
Indirimbo shya ya Alicia na Germaine izagaragaza umwihariko mu kwandika ubutumwa burimo ubuzima
Alicia na Germaine, abavandimwe bavukana, bateguye indirimbo nshya yitwa “NDAHIRIWE” igomba kuzasohoka vuba cyane, ikaba igaragara nk’ishingiro rikomeye mu rugendo rwabo rwo guhimbaza Imana. Aba bombi bafite umwihariko utaboneka ku bandi mu bahanzi bakiri bato mu Rwanda, kuko ku buryo butangaje, indirimbo zabo zirangwa no kuba zanditse neza kandi zikagira itandukaniro mu buryo bw’umwimerere. Uru […]
Umunsi mukuru wa Asomisiyo wizihirijwe i Kibeho witabiriwe n’abantu batari bake bahabonera byinshi byiza
Abakirisitu Gatolika mu Rwanda n’abavuye imihanda yose basaga 78,600, bahuriye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, bizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya. Tariki ya 15 Kanama buri mwaka, Abakirisitu Gatolika bo ku Isi yose, bizihiza Umunsi Mukuru bibukaho ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka Asomusiyo. Ab’i Kibeho ntibasigaye inyuma, dore […]
Ubuzima bushya muri Kristo bwahindutse “INGANZO”, Korali Ukuboko Kw’Iburyo ishimangira ko Kristo ari byose kubamwizera
Mu muziki wa Gospel nyarwanda, hiyongereye igihangano gishya cyuje ubutumwa butanga ihumure n’icyizere kumuntu wese wemera Imana. Korali Ukuboko Kw’iburyo yo muri ADEPR Gatenga yamuritse indirimbo yabo nshya yitwa “INGANZO”, mu buryo bwa Live Sessions, ikaba yaranditswe mu magambo akubiyemo ubuzima bushya abizera bahabwa binyuze mu musaraba wa Yesu Kristo. Indirimbo “INGANZO” itangira ishimangira ko […]