Category: ABAHANZI
Itsinda rizwi nka Amashami Group ryiyemeje kubera benshi ijwi ry’ukuri n’ihumure mu muziki wa Gospel Nyarwanda
Amashami Group, ni itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryashinzwe n’abakunzi b’ijambo ry’Imana bafite intego yo gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo. Izina ‘Amashami’ ryatekerejweho hashingiwe ku ijambo ryo muri Yohana 15:5 rivuga ngo “Ni jye muzabibu, namwe muri amashami.” Intego yabo ni uguhesha Imana icyubahiro no gushimangira ukwizera […]
Ben na Chance bakomeje gukoreshwa n’Imana ibidasanzwe mu kwandika indirimbo nziza
Mu Rwanda, abakunzi b’umuziki bategereje ibihangano by’umwihariko bya Ben na Chance abahanzi bazwi cyane ku isi mu gukora indirimbo zihindura ubuzima. Aba bombi bafite umwihariko utandukanye mu muziki wa gospel, barangwa no gushyira umutima mu nyandiko zabo, bagatanga ubutumwa bufite ishusho y’ukuri kandi bufite imbaraga zikomeye. Ben na Chance ni couple yamenyekanye cyane kubera ubuhanga […]
“Naratangaye”: Indirimbo Nshya ya Korali Isezerano ADEPR Kabuga Ikomeje Gukora ku Mitima y’Abakunzi b’Ijambo ry’Imana
Mu rugendo rw’ivugabutumwa rinyuze mundirimbo zihimbaza Imana, Korali Isezerano yo mu itorero ADEPR Kabuga ikomeje kwandika izina mu mitima y’abakunzi bayo. Nyuma y’indirimbo zinyuranye zagiye zikundwa n’abatari bake, iyi Korali yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Naratangaye”, yihariye mu butumwa no mu buryo iteguye. Indirimbo “Naratangaye” yanditswe mu buryo ikora ku mutima wuyumva, ikubiyemo amagambo […]
Misiri: Hagaragajwe amateka y’Ubukristu ku Mugabane wa Afrika
Ubushakashatsi bukomeye bwakorewe muri Misiri bwagaragaje akamaro gakomeye Afurika yagize mu mateka y’iyobokamana rya Gikristo, nyuma y’aho havumbuwe igishushanyo cya Yesu Kristo akiza abarwayi. Abashakashatsi b’Abanyamisiri batangaje ko mu mpera za Nyakanga bavumbuye igishushanyo cya Yesu kimaze imyaka 1,600, cyari kiri mu bisigazwa by’insengero ebyiri za kera zasanzwe mu gace ka Kharga Oasis, mu butayu […]
Jado Sinza na Esther bashyize hanze indirimbo shya yitwa Ni nziza mu byishimo byo kwibaruka imfura
Jado Sinza na Esther bashyize hanze indirimbo nshya bise Ninziza ,Mu gihe umuryango w’umuramyi Jado Sinza n’umugore we Esther ukiri mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo, aba bombi bashyize hanze indirimbo nshya bise Ninziza. Ni indirimbo yuzuyemo ubutumwa bw’ishimwe no gushimira Imana ku rukundo n’imigisha yabahaye muri iki gihe cyihariye mu buzima bwabo.Jado Sinza na […]
Abantu Ibihumbi Bakiriye Yesu mu Materaniro yabereye ku Mucanga i Mallorca
I Mallorca muri Spain, ahazwi cyane nk’ahantu h’imyidagaduro n’ibirori bikabije, habereye igikorwa cy’ivugabutumwa cyatangaje benshi. Mu gace ka Platja de Palma kazwi nka Ballermann Party Zone, amateraniro yo ku mucanga yateguwe n’umuryango w’abakirisitu Reach Mallorca yahuruje imbaga, abantu ibihumbi bafata icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.n’ inkuru dukesha CBN News. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abarenga […]
Hatangajwe itsinzi ya Dorcas kamikazi ubarizwa mu tsinda ryitwa “Vestine and Dorcas”
Dorcas wo muri Vestine & Dorcas Yasoje Amasomo Yisumbuye Anatsinda Neza, Umuramyi Kamikazi Dorcas umwe mu bagize itsinda rya Vestine & Dorcas yasoje amasomo yisumbuye muri uyu mwaka ndetse byatangajwe ko yatsinze neza mu bizamini bya Leta. Ni intambwe ikomeye yerekana ko ari umunyempano utagarukira gusa mu muziki, ahubwo anakora cyane kugira ngo agere ku […]
Galed Choir ibinyujije mu nganzo yasabye abantu kubana mu mahoro no kwihangana
Galed Choir ikorera umurimo muri ADPER Nyakabanda-Kicukiro, yashyize hanze indirimbo nshya “Amasambu” ikubiyemo ubutumwa busaba abantu kwihangana no kubana mu mahoro. Itsinda ry’abaririmbyi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Galed Choir, rikorera muri ADPER Nyakabanda – Kicukiro, ryashyize hanze indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo kubaho mu mahoro no kwihanganira ibigeragezo byo kuri iyi si. Iyo ndirimbo ifite amagambo y’ihumure, yibutsa abantu ko iby’isi byose ari iby’igihe gito, ariko abihanganye bakabana mu rukundo no mu […]
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 9 kuri 10 batsinze ibizamini bya Leta, itangaza n’uturere twitwaye neza kurusha utundi.
Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2024-2025, bigaragaza ko abanyeshuri barenga 8 mu 10 babikoze babashije gutsinda. Ibi bisobanuye ko urwego rw’ubumenyi rwiyongereye cyane, cyane cyane mu mashami ya Tekiniki n’Imyuga byatsindiwe ku kigero gihanitse cya 98%. Ku wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri 2025, nibwo […]
Nyuma y’imyaka 20 mu ndirimbo zo kuramya Imana, Tonzi yungutse indi ntsinzi ikomeye
Nyuma y’imyaka 20 amaze akorera Imana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi cyane nka Tonzi, yongeye kwandika amateka mashya mu buzima bwe. Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025, yaherewe i Kigali impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) muri Theologiya, yakuye muri Gate Breakers University ifite icyicaro i Kampala […]