Category: ABAHANZI
Gabriella and Dorcas itara rigiye kumurikira abaramyi bakiri bato muri Rubavu
Rubavu yiteguye gususurutswa n’abanyarwenya batandukanye mu gitaramo “Smile Zone” kirimo n’umwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza hamwe na Gabriella and Dorcas. Umujyi wa Gisenyi uritegura kwakira igitaramo cy’urwenya kizasusurutsa benshi kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira, aho abatuye muri aka karere n’abasura iki gice cy’uburengerazuba bazahurira mu gitaramo cyiswe “Smile Zone Stand-Up Comedy Show”. […]
Ubutumwa bushya bwa Kaminka Emerthe mundirimbo “Urimwiza” bwibutsa ineza n’urukundo rw’Imana rutagereranywa
KAMINKA Emerthe, umuramyi ukomeje kwigaragaza mu muziki wa Gospel nyarwanda, yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yise “Urimwiza”, igaragaramo ubutumwa bukomeye bwo gushima Yesu no kwibuka ineza n’urukundo rw’Imana rutagereranywa. Mu magambo yoroshye ariko yuje imbaraga, Emerthe aririmba yemeza ko Yesu ari “Igikomangoma” n’inshuti itabara mu bihe byose, cyane cyane iyo umuntu amerewe nabi kandi nta […]
FERWAFA iri mu biganiro na RIB mu bufatanye bwo kurwanya ibyaha muri ruhago
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri mu biganiro bya nyuma n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha bikunze kugaragara mu mupira w’amaguru nyarwanda. Ibi byasobanuwe n’Umunyamabanga w’agateganyo wa FERWAFA akaba na Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike, Mugisha Richard, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda ku wa […]
Umuramyi Soso Mwiza Yashimangiye Urukundo Rwa Yesu Ari Nako Akomeza Gutera Intambwe
Nyuma yo gukorana indirimbo na Rosa Muhando “Ndugu”, Soso kuri ubu yagarukanye ubutumwa bwo gushimira Imana no kwibutsa abantu agaciro k’urukundo rwa Yesu wabitangiye abapfira ku musaraba. Umuhanzikazi Solange Mwiza uzwi nka Soso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ituro”. Iyi ndirimbo ikurikira “Ndugu” yakoranye na Rose Muhando, igaragaza […]
Afhamia Lotfi yasabye Rayon Sports kumusubiza mu kazi
Afhamia Lotfi wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports, yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe abasaba ko bamusubiza mu nshingano ze bitarenze amasaha 48, niba batabikoze akitabaza inkiko. Ibaruwa yayandikiye Rayon Sports ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025, igaragaza ko afite gahunda yo gukurikirana uburenganzira bwe mu nzira z’amategeko, akabifashwamo n’abanyamategeko be. Tariki ya 13 Ukwakira […]
Ubufatanye bw’abaramyi babiri Kanyana Rhoda na Savant Ngira busobanuye ikintu gikomeye mu muziki wo kuramya
Umuramyi Savant Ngira na Rohda Kanyana Bashyize Hanze Indirimbo Nshya “Kera Ntaramwizera”Umuramyi Savant Ngira hamwe na Rohda Kanyana, bombi bazwi cyane muri True Promises Ministries, bashyize hanze indirimbo nshya bise “Kera Ntaramwizera.” Ni indirimbo ishingiye ku butumwa bwo muri Yeremiya 1:5, igaragaza urugendo rw’umuntu wahinduriwe ubuzima no guhura na Yesu, nk’ubuhamya bw’urukundo n’imbabazi by’Imana.Iyi ndirimbo […]
Israel Mbonyi yasohoye indirimbo nshya yitwa “Sitamuacha” irimo ubutumwa bwo gukomeza kwizera Imana n’urukundo rwayo rutagira iherezo
Umuramyi w’icyamamare mu muziki wa Gospel nyarwanda, Israel Mbonyi, yongeye gushimisha abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, asohora indirimbo nshya yitwa “Sitamuacha”, yanditse mu rurimi rw’Igiswahili. Iyi ndirimbo nshya yuje amagambo akomeye yo kwizerana Imana, kwihangana mu bihe bikomeye, no gukomeza kwizera urukundo rwayo rutajya ruhinduka. Mu ndirimbo ye, Israel Mbonyi agaragaza umuntu wiyemeje […]
“Ukorera neza abandi nawe azabigirirwa” mu bibazo bikomeye Theo Bosebabireba arimo yahawe miliyoni 1 n’Itorero rya Bishop Prof. Fidèle Masengesho
Uramutse ukurikira ibitangazamakuru bitandukanye ntabwo wabura kuba uzi ko Theo Bosebabireba afite ikibazo kimukomereye aho umugore we Mushimyimana Marie Chantal arwaye uburwayi bw’impyiko kuva mu Ugushyingo 2024. Amaze igihe akorerwa ‘Dialyse’ inshuro eshatu mu cyumweru, kugeza magingo aya. “Dialysis” ni uburyo bwo gusukura amaraso iyo impyiko z’umuntu zitagikora neza. Mu buryo busanzwe, impyiko zikora akazi ko gukura imyanda mu […]
Sinzacogora: Indirimbo nshya ya shinning ministries igiye kubyutsa abantu benshi bari baraguye
Shining Ministries igeze kure imyiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “SINZACOGORA”Umuryango uhamagarirwa kuramya no guhimbaza Imana, Shining Ministries Rwanda, wongeye gutungura abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana mu Rwanda no hanze yarwo, ubategeza gusohora indirimbo nshya yitwa “SINZACOGORA”. Ni indirimbo yuzuyemo ubutumwa bwo gukomeza kwizera no kudacogora mu rugendo rwo gukorera Imana, ikaba igaragaza urwego […]
Bimwe mu bikorwa bituma Umuramyi Mubogora Disiré afatwa nk’icyitegererezo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda
Mubogora Désiré atangiye kuyobora ibitaramo by’umuziki wa Gospel umuramyi w’Umunyarwanda, Mubogora Désiré, uzwi cyane mu itsinda rya True Promises Gospel Ministry, akomeje kwagura ibikorwa bye mu muziki wa gospel, aho yatangiye kugaragara nk’uyobora ibitaramo (MC) mu bitaramo bikomeye by’abaramyi n’amakorali. Ni intambwe nshya mu rugendo rwe rwa muzika, aho atagifasha abantu gusa binyuze mu ndirimbo, […]
