Category: IMYIDAGADURO
Arkidiyosezi ya Kigali igiye gusoza Yubile y’imyaka 50
Arkidiyosezi ya Kigali izasoza ku mugaragaro ibikorwa byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe, mu birori bizabera kuri Stade Amahoro i Remera ku wa 5 Ukuboza 2026. Iki gikorwa kizahuza ibihumbi by’abakristu Gatolika baturutse mu maparuwasi atandukanye, bakazifatanya mu isengesho ryo gushimira Imana ku rugendo Kiliziya imaze gukora. Ibi birori bizaba umwanya wo kuzirikana amateka […]
Papi Clever na Dorcas bazitabira igitaramo Selah Concert III cya New Melody Choir
Papi Clever n’umugore we Dorcas bari mu bazitabira igitaramo Selah Concert III, New Melody Choir yateguye nyuma y’imyaka umunani iki gitaramo kitaba. Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 8 Ugushyingo 2026, kikazagaragaramo udushya dushingiye ku mpinduka z’itsinda n’iterambere ry’abarigize. Papi Clever na Dorcas, umwe mu miryango ikunze kugarukwaho mu itangazamakuru ry’imyidagaduro n’imibanire, bazifatanya […]
TOP 7 Gospel Song of the Week: Indirimbo 7 zasohotse muri iki cyumweru zikomeje guhembura imitima
Umuziki wa Gospel ukomeje kuba imwe mu nzira abahanzi n’amakorali bakoresha mu kugeza ku bantu ubutumwa bw’ihumure, kwizera no gukomeza umutima mu bihe bitandukanye by’ubuzima. Muri iki cyumweru, abahanzi n’amakorali batandukanye bashyize hanze indirimbo nshya zirimo ubutumwa bwibutsa abantu urukundo rw’Imana, imbaraga zo kwizera no gukomeza kuyiringira. Nk’uko bisanzwe buri wa Gatanu, Gospel Today yateguye […]
Karidinali Kambanda yasabye abakirisitu kuzitabira isozwa rya Yubile y’imyaka 50
Karidinali Antoine Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, yashishikarije abakirisitu kuzitabira ku bwinshi ibirori byo gusoza Yubile y’imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, bizabera muri Stade Amahoro. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Pacis TV, asobanura ko ibi birori bizaba ari indunduro y’ibikorwa bitandukanye byaranze kwizihiza iyi Yubile mu byiciro binyuranye. Yagize ati: “Ndagira ngo nshishikarize […]
TOP 7 Gospel Song of The Week: Indirimbo nshya ziragufasha kwinjira muri weekend neza uhimbaza Imana
Mu rwego rwo gukomeza kugeza ku bakunzi b’umuziki wa Gospel indirimbo nshya kandi zifite ubutumwa bwubaka, Gospel Today yongeye gutegura urutonde rwa TOP 7 Gospel Song of The Week, rutangazwa buri wa Gatanu. Muri iki cyumweru, abahanzi ndetse n’amakorali batandukanye bashyize hanze indirimbo zirimo ubutumwa bw’ihumure, ibyiringiro, gushimira Imana no gukomeza kwizera mu bihe bitandukanye […]
Rutayisire yanenze icyifuzo cya ADN mu makimbirane ya Vestine n’umugabo we
Umushumba Rev. Dr. Antoine Rutayisire yavuze ko iyo aza kugishwa inama ku makimbirane ari hagati y’umuhanzikazi Ishimwe Vestine wo muri Vestine & Dorcas n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo, atari gushyigikira ko hakorwa ibizamini bya ADN. Yagiriye inama Vestine ku buryo yakemura ibibazo byo mu rugo rwe, agakomeza n’umurimo w’Imana. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye […]
TOP 7 GOSPEL SONG OF THE WEEK: Indirimbo nshya zirindwi ziri gutanga ubutumwa bw’ihumure n’ibyiringiro
Mu gihe umuziki wa Gospel ukomeje kuba umwe mu nzira zikomeye abahanzi bakoresha mu kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu, iki cyumweru cyaranzwe n’indirimbo nshya ziganjemo ubutumwa bwubaka, butanga ihumure kandi bugasubizamo ibyiringiro abafite imitima iremerewe. Gospel Today yongeye gutegura urutonde rwa TOP 7 GOSPEL SONG OF THE WEEK, rugizwe n’indirimbo zirindwi nshya zasohotse muri iki […]
TOP 7 GOSPEL SONGS OF THE WEEK: Indirimbo nshya ziri guhembura imitima no gukomeza ukwizera
Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kuba inzira ikomeye yo kugeza ku bantu ubutumwa bw’ihumure, urukundo rw’Imana n’icyizere mu bihe bitandukanye by’ubuzima. Muri iki cyumweru, abahanzi n’amakorali bongeye gusangiza abakunzi b’iyi njyana ibihangano bishya, buri kimwe gifite ubutumwa bwihariye bugamije gukomeza ukwizera no kwegera Imana. Mu kiganiro TOP 7 GOSPEL SONGS OF THE WEEK […]
TOP 7 Gospel Song of the Week: Indirimbo Nshya Ziragufasha Kwinjira Muri Weekend Uhimbaza Imana
Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje gutera imbere, aho amakorali n’amatsinda atandukanye akomeje gushyira hanze indirimbo ziganisha abakunzi b’umuziki wa Gospel ku butumwa bwiza, ukwizera n’ihumure. Buricyumweru, Gospel Today ibagezaho urutonde rwa TOP 7 Gospel Song of the Week, rugamije gukomeza gushyigikira abahanzi, amakorali na Ministries bakoresha impano zabo mu kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Iman […]
Umubikira Gina King yanenze abavuga ko ababikira ari abagore babuze abagabo cyangwa badafite isura nziza
Gin King yavuze ko ubuzima bwo kwiha Imana ari umuhamagaro wihariye, atari amahitamo y’abagore bananiwe kubona abo bashakana na bo cyangwa ababajwe n’urukundo. Uyu mubikira yagaragaje ko imyumvire nk’iyi idakwiye, asobanura ko ubuzima bw’ababikira atari ubuhungiro bw’abagore bananiwe kubona abagabo, ahubwo ko ari ihamagarwa ryihariye umuntu ahitamo kugira ngo yiyegurire Imana. Mu butumwa yasangije abantu […]