Category: IMIKINO
Memel Dao yerekanye urwego rwatunguye abatari bake mu mukino wa APR FC!
Umunya-Burkina Faso, Memel Raouf Dao , yongeye kwerekana ko ari umukinnyi mwiza ku munsi wa mbere w’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025, APR FC yatsinzemo Bumamuru FC. APR FC yatsinze Bumamuru FC ibitego bibiri ku busa (2-0) byinjijwe na Djibril Cheick Ouattara ku munota wa 8’ w’umukino ndetse n’uwa 74’ cya William Togui. Memel Raouf […]
Fulham byemejwe ko yibwe igitego!
Howard Webb, umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’abasifuzi b’umwuga mu Bwongereza [PGMOL], yemeje ko igitego cyari cyatsinzwe na Josh King wa Fulham cyakuweho ku buryo butari bwo mu mukino batsinzwemo na Chelsea ibitego 2-0. Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Fulham yari yasuye Chelsea mu mukino wa Premier League w’umunsi wa kabiri ku kibuga cya Stamford […]
Grimsby Town yasezereye Manchester United yahanwe!
Umukinnyi ukomoka muri Kenya, Clarke Sydney Omondi Oduor, wagarutsweho cyane nyuma y’uko ikipe akinira ya Grimsby Town isezereye Manchester United mu mikino ya Carabao Cup, yatumye icibwa amande angana na miliyoni 3.5 z’amashilingi ya Kenya [asaga £20,000] kubera ko yamukinshije atari yemerewe. Ibi byemejwe n’Ishyirahamwe ritegura iri rushanwa rya [EFL ]kuri uyu wa Kabiri, aho […]
WCQ2026: Muri iki gitondo Amavubi yerekeje muri Nigeria
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, biteganjijwe ko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yagombaga guhaguruka saa mbili na 55 i Kigali yerekeza muri Nigeria aho igiye kuhakinira umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 mbere yo gusura Zimbabwe muri Afurika y’Epfo. Ni imikino ibiri y’umunsi wa karindwi n’uwa munani muri iyi mikino, aho Amavubi […]
Bayern Munich iri mu nzira zo kwinjiza rutahizamu mushya
Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage iri mu nzira za nyuma zo gusoza amasezerano yo kugura rutahizamu Nicolas Jackson avuye muri Chelsea, mu buryo bw’intizanyo ariko irimo ihame ryo kumugura burundu. Amakuru dukesha Nizaar Kinsela wa BBC avuga ko Bayern yari yamaze kumvikana na Chelsea ku kuyitiza uyu munya- Senegal ikazishyura miliyoni 15 z’ama-euro, […]
Amakuru mashya: Mu Budage Bisabye umunsi wa kabiri gusa wa shampiyona ngo ikipe ya mbere ibe yirukanye umutoza
Ikipe ya Bayer Leverkusen yo muri Shampiyona y’u Budage, Bundesliga, yananiwe kwihanganira umusaruro nkene w’umutoza Erik ten Hag, imuhambiriza atamaze kabiri kuko hari hashize iminsi 62 ayerekejemo. Ni umwanzuro iyi kipe yafashe nyuma y’aho inaniwe gutsinda mu mikino ibiri ya mbere ya shampiyona, aho yatsinzwe na Hoffenheim ibitego 2-1 ndetse inanganya na Werder Bremen ibitego […]
Rayon Sports yongereye imbaraga mu ikipe!
Mu gihe Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 yitegura gutangira, ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyiteguro ikomeye mu rwego rwo kuzitwara neza muri uyu mwaka w’imikino uzaba urimo amarushanwa akomeye arimo na CAF Confederation Cup. Muri iyo myiteguro, Rayon Sports yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri n’umukinnyi Asman Ndikumana, rutahizamu ukomoka mu Burundi. Uyu musore yari […]
Erik ten Hag amerewe nabi mu Budage
Umutoza ukomoka mu gihugu cy’Ubuholandi, Erik ten Hag, ashobora kwirukanwa nyuma yo kubura intsinzi mu mikino ibiri ifungura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubudage. Nk’uko ikinyamakuru Kicker cyo mu Budage kibivuga, Ten Hag ari hafi gusezererwa ndetse ikipe ntabwo iri gushimishwa na busa n’imyitwarire ye. Uyu mugabo watoje Manchester United na yo yavuyemo […]
Bruno Fernandes akomeje guheka Manchester United!
Bruno Fernandes yongeye guhesha ikipe ye icyubahiro ubwo yatsindaga igitego cy’intsinzi ku munota wa 97′ w’umukino, cyahesheje Manchester United amanota atatu ya mbere muri shampiyona y’u Bwongereza, batsinze Burnley ibitego bitatu kuri bibiri (3-2) kuri Old Trafford. Uyu mukapiteni wa United yari aherutse guhusha penaliti mu mukino wa Fulham, ariko yagarutse afite icyizere, atsinda neza […]
Abazakorana na Shema Fabrice perezida mushya wa FERWAFA
Shema Ngoga Fabrice, yatorewe kuba umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, mu gihe kingana n’imyaka ine asimbuye Munyantwali Alphonse. Aya matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 30 Kanama 2025, mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yabereye muri Serena Hotel, mu mugi wa Kigali. Shema yari perezida w’ikipe ya AS Kigali, akaba yatowe n’abanyamuryango […]