2 mins read

Amavubi yanyagiye Grenada 4-0 imbere ya Perezida Kagame mu ntangiriro nziza y’umutoza Stephen Constantine

Amavubi yanyagiye Grenada ibitego 4-0 mu mukino mpuzamahanga wa gicuti warebwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Ni imikino mpuzamahanga ya gicuti ya FIFA Series irimo kubera mu Rwanda, aho mu bitego bine Amavubi yatsinze harimo n’igitego cya Jacques Mickles wakinaga umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Ni umukino wabanjirijwe n’uwo Estonia yatsinze Kenya kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko bari banganyike 1-1.

Wari umukino wa mbere w’umutoza Stephen Constantine nyuma yo kugirwa umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri uku kwezi kwa Werurwe.

Muri 11 yahisemo kubanzamo harimo abakinnyi bashya bari bagiye gukinira u Rwanda bwa mbere nka Joy-Lance Mickles na murumuna we Jacques Mickles.

Ikipe y’Igihugu Amavubi wabonaga arimo ashaka gutsinda hakiri kare binyuze mu bavandimwe Joy-Lance Mickles na Jacques Mickles ariko amahirwe baremye kuyabyaza umusaruro biragorana.

Amavubi yabonye amahirwe ya mbere afatika ku munota wa 21 ku mupira Bizimana Djihad yahinduye imbere y’izamu ariko Biramahire Abeddy yashyiraho umutwe umunyezamu akawufata.

Nyuma y’iyi minota ni bwo abari muri Stade bakiriye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wari uje kurebe uyu mukino.

Yakiranywe urugwiro rwinshi cyane n’abari muri Stade, nta gushidikanya ko n’abakinnyi bari mu kibuga bahise babimenya.

Bahise bashyiramo imbaraga ubona ko bashaka igitego, ku munota wa kabiri w’inyongera w’igice cya mbere, Jacques Mickles wakinaga umukino we wa mbere mu Mavubi yahise afungura amazamu ku mupira yari ahawe na Kwizera Jojea.

Ku munota wa 5 w’inyongera, Kwizera Jojea yatsindiye Amavubi igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Biramahire Abeddy.

Amavubi yongeye kunyeganyeza inshundura ku munota wa 67 cyatsinzwe na Bizimana Djihad.

Umutoza Stephen Constantine yagiye akora impinduka abakinnyi nka Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Joy-Lance Mickles, Biramahire Abeddy na Jacques Mickles bavuyemo baha umwanya Uwumukiza Obedi, Imanishimwe Emmanuel, Muhire Kevin, Hakim Sahabo, Samuel Gueulette, Marvin Kury, Ishimwe Jean Rene na Mickels Joy-Slayd.

Ku munota wa 80, Hakim Sahabo warimo akina anashimisha abafana mu macenga menshi, yaje gutsira Amavubi igitego cya kane. Umukino warangiye ari 4-0.

Ku wa Mbere u Rwanda ruzakina na Estonia mu gihe Kenya izaba ikina na Grenada.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *