13 August, 2025
1 min read

Police FC yamaze kumvikana n’umukinnyi w’Umugande

Ikipe ya Police FC yamaze gusinyisha Umugande Emmanuel Arnold Okwi kwakiniraga iya AS Kigali umwaka ushize w’imikino 2024-2025. Okwi w’imyaka 32 akina ku ruhande rw’ibumoso yataka(Left-Winger) akaba umwe mu bafashije cyane AS Kigali mu mwaka ushize wa shampiyona ibyatumye ibona umwanya wa Gatatu n’amanota 49 inyuma ya APR FC ndetse na Rayon Sports. Uyu musore […]

1 min read

Chelsea na Manchester United bananiwe kumvikana kuri Alejandro Garnacho

Manchester United yabwiye Chelsea ko yifuza miliyoni £50 ku Munya-Argentine Alejandro Garnacho niba bashaka ko ava kuri Old Trafford akerekeza ku kiraro. Chelsea yizeye ko uyu musore ufite amamuko muri Espagne gusa agakina ikipe y’igihugu ya Argentine, atagikenewe na Ruben Amorim, Kandi bizeyeko Garnancho ashaka kwerekeza muri Chelsea kurenza andi makipe yose amwifuza harimo na […]

1 min read

Umukinnyi watandukanye na APR FC yasinyiye Vipers yo muri Uganda

Ikipe ya Vipers SC ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Uganda (Uganda Premier League) yemeje ko yasinyishije Taddeo Lwanga nyuma yo gutandukana n’ikipe y’ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (APR FC). Lwanga yasinye amasezerano y’umwaka umwe harimo amahitamo yo kuzongera undi mwaka aramutse yitwaye neza cyane ko Vipers SC izakina n’imikino Nyafurika ya CAF Champions […]

2 mins read

Rayon Sports ikomeje kurebana akana ko mu jisho n’abakunzi bayo muri Rayon Week!

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gorilla FC mu mukino wa kabiri wa gicuti wa Rayon Week. Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Cyenda mu karere ka Ngoma. Umukino watangiye amakipe yombi yigana ndetse anyuzamo akabona imipira y’imiterekano ariko ntayibyaza umusaruro, ku munota wa 13  Gorilla FC yari ifunguye amazamu ku ishoti riremereye ryari rirekuwe […]

1 min read

Alexander Isak akomeje gushyamirana na Newcastle United

Umunya-Suwede w’imyaka 25 ntiyakoze imyitozo hamwe na bagenzi be mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu wa tariki 06 Kanama 2025, bitewe n’uko hari amakuru y’uko Liverpool yifuza kumusinyisha. Liverpool yamaze gutanga ubusabe bufite agaciro ka miliyoni £110 ariko Newcastle United yarayanze. Nubwo bimeze bityo, bashobora kugaruka bagatanga ubundi busabe bushya. Keith Downie wa Sky […]

1 min read

Chairman w’ikipe ya APR FC yemeje imikino iyi kipe igiye gukina

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (APR FC) yatangaje gahunda yiswe inkera y’abahizi icyumweru kizaba kirimo gahunda zinyuranye zigamije kwitegura umwaka mushya w’imikino ndetse no kwegera abafana ba ekipe. Ni igikorwa nyirizina kizatangira tariki 17 Kanama 2025, kikazabimburirwa n’umukino uzahuza APR FC na Power Dynamos F.C yo muri Zambiya kuri sitade Amahoro. Mu Kiganiro Chairman wa […]

1 min read

Manchester United irashaka kwinjira mu mwaka w’imikino na rutahizamu mushya

Manchester United yatanze ubusabe bwayo bufite agaciro ka miliyoni €75 kongeraho miliyoni €10 zishobora kwiyongeraho mu masezerano mu rwego rwo kugura rutahizamu Benjamin Sesko wa RB Leipzig. Iyi ntambwe ya Manchester United ikurikiye amakuru avuga ko Newcastle United nayo yongereye igiciro cy’ubusabe bwayo bugera kuri miliyoni €90. Newcastle imaze igihe yifuza Sesko, dore ko rutahizamu […]

1 min read

Amakuru mashya: 11 ni abazungu indirimbo ya Uwizeyimana Sylivester “Wasili” yahimbiye Rayon Sports

Uwizeyimana Sylivester wamamaye ku izina rya Wasili usanzwe ari umukozi wa Rayon Sports mu kiganiro Rayon Time, yamaze gushyira hanze indirimbo “11 ni abazungu” yahimbiye Rayon Sports. Mu gihe cy’umwaka umwe gusa, Wasili akomeje gukora udushya dutandukanye agaragaza uburyo akunda ikipe ya Rayon Sports ndetse akagira uruhare rukomeye mu gutuma abakunzi ba Rayon Sports biyumvamo […]

1 min read

Umukinnyi wari utegerejwe na benshi muri Rayon Sports kera kabaye agiye kugera i Kigali

Kuri uyu wa tariki 05 Kanama 2025, nibwo biteganyijwe ko Umunya-Senegal, Youssou Diagne, agomba kugera mu Rwanda mu rwego rwo gutangira umwaka mushya w’imikino 2024-2025. Uyu myugariro uri mu bitwaye neza muri Rayon Sports umwaka ushize w’imikino yatinze kugera mu Rwanda ndetse ntiyabashije gukina imikino yo kwitegura umwaka mushya w’imikino Rayon Sports yakinnye kubera amafaranga […]

en_USEnglish