Enzo Maresca yagize icyo avuga kuri Willian Estevão
1 min read

Enzo Maresca yagize icyo avuga kuri Willian Estevão

Umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, yavuze ko umusore muto w’Umunyabrezili Willian Estevão ari kwiga mu buryo bubi ariko bukenewe nyuma yo gukurwa mu kibuga hagati mu mukino kugira ngo yirinde ikarita itukura, mu mukino wamuhaye ibyo yise Ikaze mu Premier League atazibagirwa.

Chelsea, yari imaze imikino  myinshi yitwara neza, yahanukiye i Elland Road itsinzwe ibitego 3-1 na Leeds United yazamutse uyu mwaka.

 Uburangare bw’ubugaruzi no kudashyira hamwe  byahaye Leeds amahirwe yo gutsinda ibitego byatsinzwe na Jaka Bijol na Dominic Calvert-Lewin ku mupira wari uhindwe na Ao Tanaka.

Chelsea yagerageje kugaruka mu mukino ubwo Pedro Neto yatsindaga igitego kimwe nyuma y’iminota mike y’igice cya kabiri, ariko ikosa rya Tosin Adarabioyo ryahaye Leeds igitego cya gatatu cyafunze umukino burundu.

Muri uwo mukino, Maresca yakoze impinduka ebyiri , akuramo Benoît Badiashile na Estevão w’imyaka 18, hinjiramo Malo Gusto na Neto. Nubwo uyu musore w’Umunyabrezili yari yatangiranye imbaraga, ikarita y’umuhondo yayibonye kubera ikosa rikaze yakoreye ku mukinnyi wa Leeds, Gabriel Gudmundsson, yatumye umutoza atinda gufata icyemezo kitari cyoroshye.

Ni ku nshuro ya kabiri Estevão akurwa mu kibuga hakiri kare, nyuma y’uko no mu mukino wa Arsenal nabwo yatanzwe nk’uhabanye n’icyo ikipe yari ikeneye muri ayo mahirwe y’ingenzi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino ; Maresca yagize ati : “Mbere na mbere, kuri Estevão byari nk’aho ari kumva bwa mbere ko Premier League itoroshye.

“Umukino w’i Leeds wamweretse ko hano ibintu bikorwa mu buryo butandukanye. Kandi yari amaze kubona ikarita y’umuhondo, rero kugira ngo tumurinde ikibazo cy’ikipe yose, twahitamo kumusimbuza. Iyo ufite imyaka 18, rimwe na rimwe kugenzura amarangamutima biragorana.”

Maresca yakomeje yemera ko Leeds yabarushije byose, haba ku mupiri, ku mipira ya kabiri ndetse no ku muvuduko w’umukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *