Kwizera Jojea yongereye amasezerano mu ikipe akinira
2 mins read

Kwizera Jojea yongereye amasezerano mu ikipe akinira

Umukinnyi wo hagati w’Umunyarwanda, Jojea Kwizera, yongeye amasezerano mashya agomba kumugeze mu mpera za 2026 ari muri Rhode Island FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nk’uko iyi  kipe yabitangaje, aya masezerano ye yongerewe ku munsi wejo atanga igihamya cy’icyizere ko azakomeza kuba umwe mu nkingi za mwamba z’uyu mushinga ukiri mushya.

Umutoza akaba n’Umuyobozi Mukuru w’iyi kipe, Khano Smith, yashimye uruhare rwa Kwizera kuva ku munsi wa mbere.

Yagize ati :“Jojea ni umwe mu batangiranye uru rugendo natwe kandi agikomeje kuba igice cy’ingenzi mu ikipe, aduha umuvuduko n’ubuhanga mu busatirizi, kandi turishimira ko azakomeza kuba hamwe natwe mu 2026.”

Ikipe, ariko, yatangaje ko amasezerano mashya akiri mu nzira yo kwemezwa na shampiyona n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu mateka ya Rhode Island FC, Kwizera ari mu bakinnyi bafatiye runini ikipe kuko ari uwa karindwi mu bakiyiniye imikino myinshi  aho yayikiniye 64  ndetse akba n’uwa gatandatu mu mu bayikiniye iminota myinshi  mu marushanwa yose.

Mu bijyanye no gutsinda ibitego, amaze gutsinda ibitego bitanu, harimo bibiri yatsinze muri 2025.Ku rwego mpuzamahanga, ni we mukinnyi wa Rhode Island FC wahamagawe kenshi mu ikipe y’igihugu mu myaka ibiri ishize—inshuro umunani.

Mu mikino 15 amaze gukinira Amavubi, yatsinzemo ibitego bibiri, anafatanya mu rugamba rwo gushaka itike ya CAN 2024 ndetse no mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.

Mbere yo kwerekezwa muri Rhode Island FC, Kwizera yakiniye CF Montréal yo muri Major League Soccer (MLS), aho yakinnye iminota 407 mu mikino 12 ya shampiyona.

Ubuzima bwe bwa ruhago bwatangiriye muri kaminuza, aho yabanje gukinira Utah State University Eastern, nyuma akomereza muri Utah Valley University, ari na ho yahereye yihesha amahirwe yo kwinjira mu mupira w’ababigize umwuga.

Jojea Kwizera, yongeye amasezerano mashya agomba kumugeze mu mpera za 2026 ari muri Rhode Island FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *