12 August, 2025
1 min read

Umukinnyi watandukanye na APR FC yasinyiye Vipers yo muri Uganda

Ikipe ya Vipers SC ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Uganda (Uganda Premier League) yemeje ko yasinyishije Taddeo Lwanga nyuma yo gutandukana n’ikipe y’ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (APR FC). Lwanga yasinye amasezerano y’umwaka umwe harimo amahitamo yo kuzongera undi mwaka aramutse yitwaye neza cyane ko Vipers SC izakina n’imikino Nyafurika ya CAF Champions […]

2 mins read

Rayon Sports ikomeje kurebana akana ko mu jisho n’abakunzi bayo muri Rayon Week!

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gorilla FC mu mukino wa kabiri wa gicuti wa Rayon Week. Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Cyenda mu karere ka Ngoma. Umukino watangiye amakipe yombi yigana ndetse anyuzamo akabona imipira y’imiterekano ariko ntayibyaza umusaruro, ku munota wa 13  Gorilla FC yari ifunguye amazamu ku ishoti riremereye ryari rirekuwe […]

1 min read

Alexander Isak akomeje gushyamirana na Newcastle United

Umunya-Suwede w’imyaka 25 ntiyakoze imyitozo hamwe na bagenzi be mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu wa tariki 06 Kanama 2025, bitewe n’uko hari amakuru y’uko Liverpool yifuza kumusinyisha. Liverpool yamaze gutanga ubusabe bufite agaciro ka miliyoni £110 ariko Newcastle United yarayanze. Nubwo bimeze bityo, bashobora kugaruka bagatanga ubundi busabe bushya. Keith Downie wa Sky […]

1 min read

Chairman w’ikipe ya APR FC yemeje imikino iyi kipe igiye gukina

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (APR FC) yatangaje gahunda yiswe inkera y’abahizi icyumweru kizaba kirimo gahunda zinyuranye zigamije kwitegura umwaka mushya w’imikino ndetse no kwegera abafana ba ekipe. Ni igikorwa nyirizina kizatangira tariki 17 Kanama 2025, kikazabimburirwa n’umukino uzahuza APR FC na Power Dynamos F.C yo muri Zambiya kuri sitade Amahoro. Mu Kiganiro Chairman wa […]

1 min read

Manchester United irashaka kwinjira mu mwaka w’imikino na rutahizamu mushya

Manchester United yatanze ubusabe bwayo bufite agaciro ka miliyoni €75 kongeraho miliyoni €10 zishobora kwiyongeraho mu masezerano mu rwego rwo kugura rutahizamu Benjamin Sesko wa RB Leipzig. Iyi ntambwe ya Manchester United ikurikiye amakuru avuga ko Newcastle United nayo yongereye igiciro cy’ubusabe bwayo bugera kuri miliyoni €90. Newcastle imaze igihe yifuza Sesko, dore ko rutahizamu […]

1 min read

Amakuru mashya: 11 ni abazungu indirimbo ya Uwizeyimana Sylivester “Wasili” yahimbiye Rayon Sports

Uwizeyimana Sylivester wamamaye ku izina rya Wasili usanzwe ari umukozi wa Rayon Sports mu kiganiro Rayon Time, yamaze gushyira hanze indirimbo “11 ni abazungu” yahimbiye Rayon Sports. Mu gihe cy’umwaka umwe gusa, Wasili akomeje gukora udushya dutandukanye agaragaza uburyo akunda ikipe ya Rayon Sports ndetse akagira uruhare rukomeye mu gutuma abakunzi ba Rayon Sports biyumvamo […]

1 min read

Umukinnyi wari utegerejwe na benshi muri Rayon Sports kera kabaye agiye kugera i Kigali

Kuri uyu wa tariki 05 Kanama 2025, nibwo biteganyijwe ko Umunya-Senegal, Youssou Diagne, agomba kugera mu Rwanda mu rwego rwo gutangira umwaka mushya w’imikino 2024-2025. Uyu myugariro uri mu bitwaye neza muri Rayon Sports umwaka ushize w’imikino yatinze kugera mu Rwanda ndetse ntiyabashije gukina imikino yo kwitegura umwaka mushya w’imikino Rayon Sports yakinnye kubera amafaranga […]

1 min read

Mashami Vincent agiye gutoza muri Tanzaniya

Umutoza watoje amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) , Mashami Vincent, agiye kuba umutoza mushya w’ikipe ya Dodoma Jiji Football Club. Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa mbere wa tariki 04 Kanama 2025, nyuma y’uko impande zombi zumvikanye kuri byose bakiyemeza gukorana. Ndetse uyu mutoza yamaze gufata indege […]

1 min read

Raúl Asencio ari mu mazi abira

Myugariro w’ikipe ya Real Madrid, Raúl Asencio yasabiwe gufungwa imyaka ibiri n’igice kubera ibyaha byo gukwirakwiza amashusho y’imibonano mpuzabitsina arimo n’umwana utujuje imyaka y’ubukure. Aya mashusho yarimo abakinnyi bahoze bakinira Real Madrid aho baryamanaga n’abakobwa babiri babafata amashusho nta bwumvikane bubayeho. Raul Asencio yaje gusaba aba bakobwa aya mashusho ndetse arayakwirakwiza ari nabyo ari kuburanishwaho. […]

en_USEnglish