Category: IMIKINO
Imyitozo ya Rayon Sports yari iteganyijwe gutangira uyu munsi yasubitswe
Ikipe ya Rayon Sports yagombaga gutangira imyitozo kuri uyu wa mbere wa tariki 30 Kamena 2025, ntikibaye kubera umubare w’abakinnyi benshi b’iyi kipe biganjemo abanyamahanga bataragera mu Rwanda. Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugura abakinnyi batatu inongerera amasezerano umukinnyi umwe , Abarundi babiri Prince Michael Musore ukina ku ruhande rw’ibumoso, Tambwe Gloire, ndetse na Rushema […]
Barcelona yongeye kugaragaza ko igiye kugendera kuri Lamine Yamal
Ikipe Barcelona yongeye kugaragaza ko igiye gushingira kuri Lamine Yamal aho ari we wahawe kuzajya atera penaliti ndetse na kufura bya Barcelona mu mwaka utaha w’imikino itora na Kapiteni mushya. Iyi kipe ibikoze nyuma y’uko mu mwaka ushize w’imikino wabonaga nta mukinnyi uhoraho wateraga imipira y’imiterekano ya Barcelona aho Raphinha ari we wateraga myinshi ariko […]
Barcelona igiye kwishyura umwenda ibereyemo Lionnel Messi
Ikipe ya Barcelona igiye kwishyura amafaranga angana na miliyoni £5.95 yasigayemo Lionnel Messi ubwo yayisohokagamo mu mwaka wa 2021 akerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain mu Bufaransa. Mu bihe by’icyorezo cya Covid-19, Barcelona yahuye n’ibibazo by’ubukungu byatumye yegera abakinnyi bayo ngo bemere kuzishyurwa mu gihe cyizaza abenshi barabyemeye ukuyemo Frenkie de Jong na Marc-André […]
Umukinnyi w’Umunyarwanda agiye gusinyira Raja Casablanca imyaka ine
Rutahizamu w’Umunyarwanda, Gitego Arthur agiye gusinyira ikipe ya Raja Club Athletic( Raja Casablanca) yo mu gihugu cya Morocco ikaba ni imwe mu makipe akomeye ku mugabane wa Afurika. Uyu musore w’imyaka 23 yakiniraga ikipe ya Clube Ferroviário da Beira ikina icyiciro cya mbere muri Mozambique akaba umwe mu bitwaraga neza. Agaruka ku kwerekeza muri iyi […]
Rayon Sports yongeye kugarukana imbaraga ku isoko
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugaragaza ko yasinyishije Rushema Chris imukuye mu ikipe ya Mukura VS ndetse inongerera amasezerano Serumogo Ally Omari nyuma yo kugura Prince Michael Musore ukomoka i Burundi. Rushema Chris ari muri ba myugariro batanga ikizere mu Rwanda, nyuma y’igihe kirekire yari amaze mu ikipe ya Mukura VS aho yakinaga muri ba […]
Umutoza wa Rayon Sports wageze mu Rwanda yazanye umukinnyi mushya
Kuri uyu wa Gatanu wa tariki 27 Kamena 2025, nibwo umutoza n’Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi yageze mu Rwanda ari kumwe n’umukinnyi biteganyijwe ko agomba gukinira Rayon Sports. Umutoza Afhamia Lotfi yasinyiye Rayon Sports nyuma y’isozwa ry’umwaka w’imikino wa 2024-2025 , ahita yerekeza iwabo mu gihugu cya Tunisia. Mu byo yagombaga gushaka harimo n’umutoza wungirije nk’uko yari […]
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye urugendo rwo guhangana n’ibibazo ifite
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugirana amasezerano y’ubwishyurane na Blanchard Ngaboniziza byatumye ibihano byayo byo kutandikisha abakinnyi bishingiye kuri we bikurwaho. Kiyovu Sports ifite ideni rya Miliyoni 157 z’amafanga y’u Rwanda byatumye iyi kipe ifatirwa ibihano byo kutagura n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago ku Isi (FIFA) ndetse n’umwaka ushize yifashishije abakinnyi bato kugira ngo babashe gukina. Mu […]
Cristiano Ronaldo yongeye Amasezerano kugeza mu 2027 muri Al-Nassr
Cristiano Ronaldo, rutahizamu w’umunya-Portugal ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza mu mateka y’umupira w’amaguru, yemeje ko agiye gukomeza gukinira ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite kugeza mu mwaka wa 2027, nyuma yo kongera amasezerano y’imyaka ibiri. Uyu mwanzuro uje nyuma y’icyumweru havugwaga amakuru ko ashobora kuva muri Al-Nassr, bitewe n’uko ikipe itabashije kwegukana Igikombe cya […]