Ubwo hatangizwaga Igisibo, abakristu basabwe kugenga inda n’irari no kwibohora ku cyaha
2 mins read

Ubwo hatangizwaga Igisibo, abakristu basabwe kugenga inda n’irari no kwibohora ku cyaha

Karidinali Kambanda yasabye abakristu gukoresha neza igihe cy’Iminsi 40 biyegereza Imana, basenga, basiba kandi bakarushaho gukora ibikorwa by’urukundo bibafasha kugera ku bwigenge nyabwo

Kuri uyu wa Gatatu w’Ivu, umunsi utangiza Igisibo cy’iminsi 40 ku bakristu Gatolika ku isi yose, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yaturiye igitambo cya Misa muri Paruwasi Katederali St Michel. Mu butumwa bwe, yibanze ku nsanganyamatsiko y’igisibo, asaba abakristu kugarukira Imana by’ukuri no kwitsinda kugira ngo bagire ubwigenge nyabwo.

Yibukije ko igisibo ari igihe cy’umwihariko cyo kwisubiraho no kongera kugirana umubano wimbitse n’Imana. Yasobanuye ko gusenga ari uguha Imana umwanya uhagije, abantu bakazirikana urukundo rwayo kandi bakibuka ko ari yo soko y’ubuzima bwabo.

Yagize ati: “Igisibo ni igihe cyo kugarukira Imana, kikaba kigizwe n’ibikorwa bitatu by’ingenzi: gusiba, gusenga n’ibikorwa by’urukundo.”

Agaruka ku cyo gusiba bisobanuye, yavuze ko gusiba kurya atari ukwiyima gusa, ahubwo ari ukwitoza kwigomwa kugira ngo umuntu abashe kugenga inda n’irari.

Yagize ati: “Gusiba kurya bisaba kwigomwa kugira ngo dushobore kugenga inda cyangwa se kamere ya muntu, aho kugira ngo kamere abe ari yo igenga umuntu.”

Yagaragaje ko inda nini isobanura kwikunda no kwireba, bikomoka kuri kamere muntu yakomerekejwe n’icyaha k’inkomoko.

Karidinali Kambanda yanagarutse ku busobanuro bw’ubwigenge, agaragaza ko hari abiyita abigenga nyamara ari imbata z’ingeso mbi. Yerekanye ko bene uwo ataba yigenga koko, kuko aba ategekwa n’irari n’ibyaha.

Yagize ati “Hari uvuga ati Ni amafaranga yanjye, ndigenga, ndayakoresha uko mbyumva. Ariko mu by’ukuri ashobora kuba ari imbata y’inzoga, y’ubusinzi, y’ibiyobyabwenge, ari imbata y’urwango adashobora kubabarira mugenzi we.”

Yasobanuye ko ubwigenge nyabwo ari ubushobozi bwo gukora igikwiye no gutsinda icyaha. Yasabye abakristu kwiyambaza Nyagasani muri iki gihe cy’igisibo kugira ngo abafashe kwibohora no kwitsinda, kuko gutsinda ukwikunda ari byo bituma umuntu ashobora gukunda by’ukuri no gukora ibikorwa by’urukundo.

Mu gusoza, Karidinali Kambanda yasabye abakristu gukoresha neza iki gihe cy’igisibo, bakagarukira Imana n’umutima wabo wose, bagasenga kurushaho, bagasiba bafite intego yo kugenga irari no kwitsinda, ndetse bakarushaho gukora ibikorwa by’urukundo batagamije kwiyerekana ahubwo bagamije gusingiza Imana no kubaka umuryango mugari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *